Col. Andrew Nyamvumba yagizwe umukuru w’Ubutasi bwa Gisirikare muri RDF

Sangiza iyi nkuru

Mu mpinduka mu gisirikare cy’’u Rwanda zakozwe kuri uyu wa kabiri ushize nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 18 Nyakanga rivuga, Lt. Col. Andrew Nyamvumba yazamuwe mu ntera agirwa umuyobozi mushya w’Ubutasi bwa gisirikare.
rdf
Nk’uko iri tangazo rya minisiteri y’ingabo rivuga, perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yafashe icyemezo ko urwego rwa J2 mu gisirikare ruhinduka Urwego rw’Ubutasi bwa gisirikare cyangwa Defence Intelligence Department mu Cyongereza.

Iri tangazo Bwiza.com yaboneye kopi rishimangira ko Lt Col Andrew Nyamvumba yazamuwe mu ntera akagirwa Colonel, agahita agirwa umukuru w’ubutasi bwa gisirikare (CDI). Col Nyamvumba akaba asimbuye kuri uyu mwanya Col Jeannot Ruhunga yari ariho by’agateganyo mbere yo guhabwa inshingano zo kuyobora Ibiro by’Igihugu by’Ubugenzacyaha (RIB).

Icyemezo cyo kongera ingufu mu butasi bwa gisirikare kije gikurikira ibikorwa byo guhungabanya umutekano byagiye bigaragara mu majyepfo y’u Rwanda bikozwe n’abantu bitwaje ibirwanisho bavuga ko bagamije guhirika ubutegetsi buriho.

Ni mu gihe kandi Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje gukomeza umutekano mu gihugu.

Col Nyamvumba ku mbuga za leta agaragazwa nk’umuntu ufite ubunararibonye kandi wigaragaje mu gukorana n’inzego za leta n’iz’abigenga mu nzego za tekiniki no mu micungire y’ibidukikije ndetse akaba ari engeneer.

Col Nyamvumba yakoze mu biro by’umukuru w’igihugu nka Head Strategy and Policy, akaba yarabanje kuba CEO w’ikigo cya Ngali Holdings hagati ya 2010 na Werurwe 2016.

Ngali Holdings akaba ari ikigo cya leta gikunze gushora imari cyane cyane mu bijyanye na ICT, ubwikorezi, ingufu, ubuzima n’ubuhinzi.

Col Nyamvumba kandi ni umuvandimwe w’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *