MIGEPROF irasaba Abanyarwanda guhagurukira ikibazo cy’imirimo ivunanye n’ihohoterwa bikorerwa abana
Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance yasabye Abanyarwanda guhaguruka bagahangana n’ikibazo cy’imirimo ivunanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikorerwa abana . Mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri Nyirasafari kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Nyakanga ubwo ku bufatanye na ‘World Vision’ hatangizwaga ubukangurambaga bwiswe “Kurwanya ihohoterwa ry’abana bireba buri munyarwanda wese” bugamije kurandura burundu imirimo ivunanye n’ihohoterwa rishingiye […]
Ubwandu bwa virusi itera SIDA buragenda bwiyongera mu bihugu hafi 50 – ONUSIDA
Icyegeranyo gishya cy’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe kurwanya icyorezo cya SIDA, kigaragaza ko ubwandu bwa virusi itera SIDA buri kwiyongera mu bihugu hafi 50. Iki cyegeranyo kigaragaza ko kimwe cya kabiri cy’abantu bashya bandura virusi itera SIDA batabona imiti bacyeneye yo kubafasha gukomeza kubaho. Ku isi hose hafi abantu miliyoni 37 babana n’ubwandu bwa virusi itera […]
Umusore w’aho nakoraga ubuyaya yanteye inda, yifuza ko tubana kandi nyina anyanga urunuka- NKORE IKI?
Nitwa Honoline (izina ryahinduwe) ntuye mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, nakoraga ahantu mu bakire, nkora akazi ko mu rugo, naje kuhava nabi kubera ko natewe inda n’umusore waho. Mu by’ukuri ntavuze amateka yose y’uburyo nabaye muri urwo rugo, ubundi narugezemo kera nkirangiza kwiga amashuri abanza, ubu mfite imyaka 29 nkaba mfite umwana […]
Abagize Inteko Ishinga Amategeko bahaye Minisitiri w’Intebe umukoro
Abagize inteko ishinga amategeko basabye Minisitiri w’Intebe kwirukana abayobozi b’ibigo bya leta bananiwe gucunga umutungo w’ibigo bigashyira leta mu gihombo cya miliyari z’amanyarwanda. Ibi abadepite babisabye kuri uyu wa Gatatu Nyuma y’aho komite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari ya leta (PAC) igaragarije ubusesenguzi bwayo kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru wa Leta y’umwaka wa 2016/17. Abagize inteko ishinga […]
Nyagatare: Dr. Munyakazi aranenga abashinzwe uburezi batamenya amakuru ajyanye nabwo
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Munyakazi Isaac, yanenze abafite mu nshingano uburezi batamenya amakuru ajyanye nabwo, ahubwo bakayabwirwa n’abandi cyangwa se bakayamenya ari uko babonye umushyitsi. Ibi yabitangaje ku wa 18 Nyakanga 2018, mu nama yagiranye n’abashinzwe uburezi mu mirenge, abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abahagarariye ababyeyi mu mirenge ya Matimba na Musheri mu […]
RDC: Col Bovick Angole wari ukuriye ubutasi bwa gisirikare muri Djugu yishwe
Komanda w’ingabo za FARDc wari ushinzwe ibikorwa n’ubutasi muri Teritwari ya Djugu, Col Bovick Angole, yishwe n’amasasu y’abantu bitwaje ibirwanisho mu ijoro ryo kuwa Kabiri rishyira kuwa Gatatu, itariki 18 Nyakanga ku ruzi rwa Kpengbele mu birometero nka 60 mu majyaruguru ya Bunia. Amakuru dukesha Radio Okapi aravuga ko Col Bovick yaguye mu mutego w’inyeshyamba […]
Mpimba: Perezida Nkurunziza yafunguye imfungwa 48
Ku bw’ububasha ahabwa n’amategeko, Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi, yafunguye imfungwa 48 ku wa 18 Nyakanga, umunsi hibukwaho intwari Nelson Mandela. Izi mfungwa 48 zari zifungiye muri gereza ya Mpimba, zikaba zahawe imbabazi ubwo hizihizwaga umunsi wo kwibuka intwali Nelson Mandela wayoboye Afurika y’Epfo nyuma yo gufungwa imyaka 27, aharanira uburenganzira bw’imfungwa ndetse n’ivanwaho ry’irondaruhu. […]
Muhanga: Urukiko rwakatiye igifungo cya burundu uwishe umukobwa yari yarateye inda
Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwasomeye mu ruhame urubanza uwitwa Ndayizeye wari ukurikiranyweho n’Ubushinjacyaha icyaha cy’ ubwicanyi yakoreye uwitwa Mutatsimpundu maze rumukatira igihano cy’igifungo cya burundu ari nacyo Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye. Nyakwigendera akaba yarahoze akora mu kabari ka Ndayizeye aza kumutera inda ahita amwirukana ku kazi ; uyu mukobwa amaze kubyara ,Ndayizeye yemeye umwana ko ari […]
Col. Andrew Nyamvumba yagizwe umukuru w’Ubutasi bwa Gisirikare muri RDF
Mu mpinduka mu gisirikare cy’’u Rwanda zakozwe kuri uyu wa kabiri ushize nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 18 Nyakanga rivuga, Lt. Col. Andrew Nyamvumba yazamuwe mu ntera agirwa umuyobozi mushya w’Ubutasi bwa gisirikare. Nk’uko iri tangazo rya minisiteri y’ingabo rivuga, perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yafashe icyemezo ko urwego rwa J2 mu gisirikare […]