Nyagatare: Dr. Munyakazi aranenga abashinzwe uburezi batamenya amakuru ajyanye nabwo

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Munyakazi Isaac, yanenze abafite mu nshingano uburezi batamenya amakuru ajyanye nabwo, ahubwo bakayabwirwa n’abandi cyangwa se bakayamenya ari uko babonye umushyitsi.

Ibi yabitangaje ku wa 18 Nyakanga 2018, mu nama yagiranye n’abashinzwe uburezi mu mirenge, abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abahagarariye ababyeyi mu mirenge ya Matimba na Musheri mu Karere ka Nyagatare , mu Ntara y’Iburasirazuba.

Muri iyi nama yigaga ku ireme ry’uburezi, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr. Munyakazi Isaac yasabye abashinzwe uburezi muri iyi mirenge kwita ku kazi kabo, aboneraho no kubagaya muri rusange.

Yagize ati “birababaje kuba hari amakuru ajyanye n’amashuri muba mudafite, mukayamenya ari uko muyabwiwe n’abandi , cyangwa mukayamenya haje abashyitsi. Birakwiye ko muhaguruka mukajya gusura amashuri”.

Muri iyi nama yanibanze cyane ku kurwanya impamvu zose zituma abana bata ishuri, abayitabiriye bizeje Dr. Munyakazi ko bagiye kwita ku burezi mu mashuri abanza, ko ari wo musingi mwiza uganisha ku yisumbuye, kaminuza,…

Umwe muri bo ati “Tugiye gushyira imbaraga mu kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri abanza , kuko niwo musingi wa Kaminuza”.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyagatare, Murekatete Juliette, yashimye impanuro bahawe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Munyakazi,  yongeraho ko nk’akarere bihaye umuhigo wo kuzamura ireme ry’uburezi.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *