Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwasomeye mu ruhame urubanza uwitwa Ndayizeye wari ukurikiranyweho n’Ubushinjacyaha icyaha cy’ ubwicanyi yakoreye uwitwa Mutatsimpundu maze rumukatira igihano cy’igifungo cya burundu ari nacyo Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye.
Nyakwigendera akaba yarahoze akora mu kabari ka Ndayizeye aza kumutera inda ahita amwirukana ku kazi ; uyu mukobwa amaze kubyara ,Ndayizeye yemeye umwana ko ari uwe ndetse yemera kuzajya aha mama we indezo.
Uyu Mutatsimpundu yaje kuburirwa irengero iperereza rirakorwa baza kubona umurambo we ku itariki ya 13 Ukuboza 2017 mu gitondo saa 8h00 mu gashyamba gaherereye hafi yaho Ndayizeye yacururizaga, ndetse hifashishijwe ikoranabuhanga biza kugaragara ko bari baryamanye mbere y’uko amwica, mu gihe Ndayizeye yavugaga ko bataherukanaga.
Hashingiwe ku ngingo ya 140 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ,Urukiko rwakatiye Ndayizeye igihano cy’igifungo cya burundu ari nacyo Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye.


