Umuraperi Kanye West ari mu gahinda yatewe n’uburwayi bw’umubyeyi we

Sangiza iyi nkuru

Umuraperi Kanye West ari mu gahinda nyuma yaho se umubyara, Ray West abaganga bamupimye bagasanga afite indwara ya Kanseri y’imyanya myibarukiro ku bagabo (prostate cancer).

Inshuti za hafi z’uyu mubyeyi wa Kanye West zivuga ko  ibyavuzwe ko uyu musaza afite Kanseri y’igifu ari ibinyoma kandi ko umuhungu we arimo gutanga buri kimwe cyose ngo afashe umubyeyi we nyuma yo kumenya aya makuru  ababaje.

Inkuru dukesha TMZ ivuga ko kugeza ubu uyu mubyeyi ari kuvurirwa mu bitaro biherereye mu mujyi wa Los Angeles kandi ko agenda amera neza bityo hakaba hari icyizere ko azakira.

Aya makuru amenyekanye nyuma y’imyaka 10, nyina wa Kanye West ari we, Donda yitabye Imana.

Iyi nkuru ivuga ko kubera uburyo aba bombi bakundanaga, byatumye Kanye West agira ikibazo cy’ihungabana  mu mutwe mu mwaka wa 2016.

Ababyeyi ba Kanye West batandukanye akiri muto gusa bakomeje gukundana bisanzwe imyaka itari mike.

pere
Ray West ubyara umuraperi kanye West

Fred Masengesho Rugira/Bwiza.com

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *