Indwara itaramenyekana imaze guhitana abantu 15 mu gace ka Mangina, gaherereye muri kilometero 30 uvuye mu Burengerazuba bw’Amajyepfo ya Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Umuganga muri zone ya Mabalako/Mangina, Dr Germain Kamaliro avuga ko iyi ndwara irangwa n’impiswi, umuriro mwinshi, kuruka,… akaba ashimangira ko bataramenya iyo ariyo ariko ikaba ihitanye abantu 15 mu bantu 26 yagaragayeho.
Ati “Bibaye ibyumweru bibiri tubonye ko hari abantu bagaragaraho indwara idasanzwe, kugera aha turabara abantu 15 bapfuye muri 26 twakiriye kuva muri Gicurasi”.
Akomeza avuga ko bohereje ibizamini i Goma n’i Kinshasa ngo hakozwe isuzuma iyi ndwara imenyekane, ati “Ibisubizo tuzabona nibyo bizatwereka ko hari ikibazo”.
Nk’uko Radiyo Okapi ibitangaza, uyu muganga avuga ko uwagaragaje ibi bimenyetso ahita yoherezwa ku bitaro bikuru, ati “Ubu iyi ndwara iragaragara mu gace k’icyaro ka Mangina, abarwayi bose barimo kuvurirwa mu bitaro bya Mangina ariko abandi barwayi bakaba bagaragara mu bigo nderabuzima nka Linzo, bo boherezwa i Mangodomu”.
Uyu muganga arakomeza asaba abaturage kudacikamo igikuba anabashishikariza cyane kwita ku isuku, bisukura ibiganza ari nako birinda gusuhuzanya bakoresheje ibiganza.


