Itsinda ryaturutse muri Chad ryigiye ku Rwanda ibijyanye n’uburinganire n’iterambere ry’umugore
Itsinda ryaturutse mu gihugu cya Chad ryasuye u Rwanda kurwigiraho uburyo rwateje imbere uburinganire ndetse n’iterambere ry’umugore. Mu cyumweru gishize ubwo iri tsinda ryari riyobowe na Dr Djalal Adrijoun Khalil, ryageraga mu Rwanda ryakiriwe n’ubuyobozi bwa Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF). Ryasobanuriwe iby’iterambere ry’umugore w’umunyarwandakazi, uburinganire mu Rwanda ndetse n’uburenganzira bw’umwana ahanini bareba u Rwanda […]
Perezida Donald Trump yategetse guhagarika u Rwanda mu masezerano ya AGOA
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatanze itegeko ko u Rwanda ruhagarikwa mu masezerano ya AGOA kuko ngo rwinangiye rugaca caguwa. Iki cyemezo cya Trump kije nyuma yaho muri Werurwe uyu muyobozi yasabye u Rwanda ko mu gihe cy’iminsi 60 rwakwisubiraho ku cyemezo rwafashe cyo guca caguwa. Uhagarariye ubucuruzi bwa Amerika, C.J […]
Ruhango: Umugore yakase igitsina cy’umugabo we
Umugore wabanaga n’umugabo we w’imyaka 32 y’amavuko mu mudugudu wa Musenyi, Akagari ka Kabuga, Umurenge wa Mbuye mu karere ka Ruhango, arashinjwa gukata igitsina cy’umugabo we aratoroka. Mu ijoro ryo ku wa 29 rishyira ku wa 30 Nyakanga 2018, nibwo uyu mugore yakoze aya mahano akeka ko umugabo we amuca inyuma. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge […]
DJ Khaled yatangaje icyo Demi Lovato akeneye kugira ngo ave mu bitaro
Umuraperi DJ Khaled aravuga ko hari icyizere ko umuririmbyi Demi Lovato azakira akagaruka mu muziki nk’uko bisanzwe ku bw’imbaraga z’urukundo. DJ Khaled ubwo yari mu mujyi wa Newyork ku wa mbere w’iki cyumweru, yatangarije TMZ ko Lovato bakoranye indirimbo bise “ A wrinkle in Time” hari ikizere ko azakira cyane ko ngo agenda amera neza. […]
Muhanga: Uwishe umwana we kinyamanswa akoresheje igice cy’ibati yakatiwe imyaka 20 y’igifungo
Kuwa 27 Nyakanga 2018 Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga nyuma yo kwiherera rwahanishije igihano cy’igifungo cy’imyaka 20 uwitwa Mubonyereza Claudine w’imyaka 20 y’amavuko Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyeho icyaha cyo kwihekura . Kuwa 24 Nyakanga 2018 nibwo Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga rwasabiye igihano cy’igifungo cya burundu uwitwa Mubonyereza Claudine w’imyaka 20 y’amavuko wari ukurikiranyweho icyaha cyo […]
Matyazo: Kutagira amashanyarazi byongereye ubushomeri mu rubyiruko
Abaturage bo mu murenge wa Matyazo mu karere ka Ngororero, intara y’Uburengerazuba bahangayikijijwe no kutagira amashanyarazi kuko bidindiza iterambere ryabo . Mugwaneza VĂ©daste, umusore utuye mu murenge wa Matyazo avuga ko kutagira umuriro w’amashanyarazi bidindiza iterambere rye kuko ari mu bushomeri kandi bitari bikwiye kuko yize umwuga wo gusudira  ariko akaba atabona uko awukora kuko […]
Abarundi bene wacu bagorewe mu makambi y’impunzi mu Rwanda, si ingaruzwamuheto — Perezida Nkurunziza
“ Abarundi bene wacu bagorewe mu makambi y’impunzi mu Rwanda, si ingaruzwamuheto,.si inyagano, ni abana b’u Burundi bafite abo bavukana, bafite n’igihugu cyiza Imana yaduhaye ”, uwo ni Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi aho yari yagiye guha imfashanyo imiryango igera mu 1050 yiganjemo abantu baheruka kwirukanwa mu Rwanda na bamwe mu bahungutse. Ubwo yagezaga imfashanyo […]
Min. Uwacu yiseguye ku banyarwanda batabonye Sauti Sol ku rubyiniro
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, aratangaza ko we n’abagize itsinda rishinzwe imitegurire y’Iserukiramuco Nyafurika (FESPAD) batashimishijwe no kuba itsinda rya Sauti Sol ritararimbye nyamara ryari ryageze aho rigomba kuririmbira ndetse anabisabira imbabazi. Ku wa 29 Nyakanga 2018, nibwo mu Rwanda hatangijwe ku mugaragaro icyumweru cy’iserukiramuco Nyafurika (FESPAD) cyahujwe n’umuganura. Nkuko bisanzwe no mu myaka […]
Uganda: Abo mu muryango wa Gen. Kayihura baramagana amakuru y’uko yaba ashaka kwiyahura
Abo mu muryango wa Gen Kale Kayihura, wahoze ari umukuru w’igipolisi cya Uganda kuri ubu akaba afunze, mu mpera z’icyumweru gishize bagaragaje impungenge bafitiye amakuru avugwa y’uko Kayihura yaba yashyizweho uburinzi budasanzwe kuko ngo ashobora kwiyahurira aho afungiye, bo bavuga ko ibi babibona ahubwo nk’ikibazo ku buzima bwe kuko ngo ashobora kwicwa bikavugwa ko yiyahuye. […]
Lebron James arashinja Perezida Trump kwimakaza ivangura rishingiye ku ruhu
Igihangane mu mukino wa Basketball, Lebron James yatangaje ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump akomeje kwimakaza ivangura rishingiye ku ruhu abinyujije by’umwihariko muri siporo. Ibi Lebron James yabitangarijr televiziyo ya CNN ubwo yatangizaga ishuri ahitwa Akron muri Leta ya Ohio. Yagize ati “Mu mezi ashize nibwo naje kubona ko agamije(Trump) kuducamo […]
Minisitiri Mushikiwabo wifuza kuyobora OIF agiye gutangira gushakira amajwi mu Burayi no muri Aziya
Mu rwego rw’ingendo akomeje gukorera hirya no hino ashakisha abazamushyigikira mu matora y’ubuyobozi bw’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF), umukandida Louise Mushikiwabo muri uku kwezi kwa Kanama azerekeza mu Burayi bwo hagati ndetse no muri Aziya yo mu majyepfo y’uburasirazuba aho azaba agiye kumvisha ibihugu byo muri ibi bice bikoresha Igifaransa imigambi afitiye uyu muryango […]
Ngo kuba minisitiri wa Congo yaje mu Rwanda si igitangaza usibye ko yari aherekejwe n’ukuriye ubutasi
Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Congo birimo politico.cd biravuga ko kuba Visi Minisitiri w’Intebe ndetse akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, LĂ©onard She Okitundu, yagiriye uruzinduko rutunguranye mu Rwanda bikwiye gufatwa nk’ibisanzswe, usibye ko mu bamuherekeje harimo Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubutasi (ANR), Kalev Mutond. Itsinda ry’intumwa za Guverinoma ya Congo zikaba […]
Moise Katumbi yasabye uburenganzira bwo gusubira muri Congo ari mu ndege ye
Umunyapolitiki akaba n’umuherwe, Moise Katumbi ushaka kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye uburengenzira bwo gutaha. Ubwo yaganiraga na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), aho yari ari i Johannesburg muri Afurika y’Epfo, yasabye abayobozi bwa RD Congo, uburenganzira bwo gutaha n’indege ye ikagwa i Lubumbashi. Katumbi yabasabaga kuba yahagera ku wa […]
Indwara itazwi imaze guhitana abantu 15 mu byumweru bibiri
Indwara itaramenyekana imaze guhitana abantu 15 mu gace ka Mangina, gaherereye muri kilometero 30 uvuye mu Burengerazuba bw’Amajyepfo ya Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Umuganga muri zone ya Mabalako/Mangina, Dr Germain Kamaliro avuga ko iyi ndwara irangwa n’impiswi, umuriro mwinshi, kuruka,… akaba ashimangira ko bataramenya iyo ariyo ariko ikaba ihitanye abantu 15 mu bantu […]