Igihangane mu mukino wa Basketball, Lebron James yatangaje ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump akomeje kwimakaza ivangura rishingiye ku ruhu abinyujije by’umwihariko muri siporo.
Ibi Lebron James yabitangarijr televiziyo ya CNN ubwo yatangizaga ishuri ahitwa Akron muri Leta ya Ohio.
Yagize ati “Mu mezi ashize nibwo naje kubona ko agamije(Trump) kuducamo ibice yifashishije siporo. Ibi ni ibintu ntarebera”.
Urubuga TMZ ruvuga ko aya magambo ya Lebron James afitanye isano n’ukwigumura kwabayeho ubwo haririmbwaga indirimbo yubahiriza igihugu abakinnyi batatu bapfukamaga. Icyo gihe Trump yari yatanze amabwiriza ko aba bakinnyi bakwirukanwa nyamara barerekanaga ikimenyetso cyo kwamagana iraswa ryari ryibasiye abirabura muri iyo minsi.
Lebron James yakomeje avuga ko siporo ikwiriye guhuriza hamwe abantu b’amoko yose, abafite amateka atandukanye aho kubatandukanya.
Ati “Muri siporo nibwo bwa mbere negeranye n’ufite uruhu rwera. Nagize amahirwe yo kumubona,mwigiraho byinshi, nabo babinyigiraho tuba inshuti”
Lebron James yakunze kugaragaza ibitekerzo bye adashyigikiye politiki zinyuranye za Trump. Kugeza ubu, Trump ntacyo aratangaza ku byo Lebron James yamuvuzeho.
Fred Masengesho Rugira/Bwiza.com


