Kuwa 27 Nyakanga 2018 Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga nyuma yo kwiherera rwahanishije igihano cy’igifungo cy’imyaka 20 uwitwa Mubonyereza Claudine w’imyaka 20 y’amavuko Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyeho icyaha cyo kwihekura .
Kuwa 24 Nyakanga 2018 nibwo Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga rwasabiye igihano cy’igifungo cya burundu uwitwa Mubonyereza Claudine w’imyaka 20 y’amavuko wari ukurikiranyweho icyaha cyo kwihekura .
Iki cyaha Claudine akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha, akekwaho kuba yaragikoze taliki ya 25 Gicurasi 2018 , ubwo yabyaye umwana ugejeje igihe kandi muzima nyuma akamwica kinyamaswa akoresheje igice cy’ibati yakase akakimukatisha ku ijosi kugeza apfuye yarangiza akamujugunya mu musarani .
Iki akaba ari icyaha giteganywa kandi kigahanishwa n’ingingo ya 143 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda nk’uko iyi nkuru y’Ubushinjacyaha Bukuru ivuga


