Ruhango: Umugore yakase igitsina cy’umugabo we

Sangiza iyi nkuru

Umugore wabanaga n’umugabo we w’imyaka 32 y’amavuko mu mudugudu wa Musenyi, Akagari ka Kabuga, Umurenge wa Mbuye mu karere ka Ruhango, arashinjwa gukata igitsina cy’umugabo we aratoroka.

Mu ijoro ryo ku wa 29 rishyira ku wa 30 Nyakanga 2018, nibwo uyu mugore yakoze aya mahano akeka ko umugabo we amuca inyuma.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Mbuye w’umusigire, Byiringiro Jean Paul yemeje aya makuru avuga ko yamukase igitsina bari bafitanye abana babiri ariko bakaba babanaga badasezeranye.

Ati “Babanaga badasezeranye, umugore akeka ko umugabo yamucaga inyuma, kumwihimuraho ahengera nijoro baryamye afata urwembe aramukata, ariko amakuru dufite ni uko ashobora kuzakira.”

Byiringiro Jean Paul  waganiriye n’Umuryango dukesha iyi nkuru, avuga ko uyu mugabo  yajyanwe ku kigo nderabuzima, nacyo gihita kimwohereza ku bitaro bikuru bya Ruhango akaba ariho arimo kuvurirwa.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *