“ Abarundi bene wacu bagorewe mu makambi y’impunzi mu Rwanda, si ingaruzwamuheto,.si inyagano, ni abana b’u Burundi bafite abo bavukana, bafite n’igihugu cyiza Imana yaduhaye ”, uwo ni Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi aho yari yagiye guha imfashanyo imiryango igera mu 1050 yiganjemo abantu baheruka kwirukanwa mu Rwanda na bamwe mu bahungutse.
Ubwo yagezaga imfashanyo igizwe n’ibyo kurya Abarundi baherutse kwirukanwa mu Rwanda kubera kuhaba binyuranyije n’amategeko na bamwe mu bahungutse bavuye mu nkambi z’impunzi, perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza yanababwiye ko amaze kuvugana n’ukuriye HCR ku rwego rw’Isi ku kibazo cyo gucyura impunzi z’Abarundi zahungiye mu Rwanda.
Ni nyuma y’ibyumweru bibiri Leta y’u Burundi yohereje intumwa zari ziyobowe n’umuvugizi wayo, Philippe Nzobonariba kureba ikibazo cy’abirukanwa n’abahunguka bakirwa mu Ntara ya Kirundo. Nyuma y’ibi byumweru abo baturage bemerewe imfashanyo ya leta, perezida Pierre Nkurunziza kuri uyu wa Mbere akaba yahaye imiryango isaga 1000 toni zikabakaba 30 z’umuceri.
Iyo miryango ituruka muri komini zose zo mu Ntara ya Kirundo yegeranyirijwe ku kibuga cy’umupira cya Komini Vumbi, aho mbere yo gushyikirizwa iyo mfashanyo, Perezida w’u Burundi yabanje kubahumuriza avuga ko batashye imbokoboko ariko batashye muri bene wabo nka Leta ikaba ibahumuriza ivuga ko nta nzara izabica bahari. Perezida Nkurunziza ati: “ Nta nzara izabica ari ho turi bicye dufite tuzabisangir a.”
Perezida Nkurunziza kandi yashimiye Abarundi baherutse kwirukanwa mu Rwanda kuba baratashye badateje amahane nk’uko iyi nkuru dukesha Ijwi rya Amerika ikomeza ivuga.
Yagize ati: “ Twagiraga ngo dushimire cyane cyane mwebwe mwirukanwe. Nta nduru mwateye, mwararenganyijwe muratahuka mu gihugu cyanyu. Mwaje amahoro, nta nduru mwateye hariya kuko iyo biza kuboneka twari kubimenya, barababwiye ngo muve hano mugende, muhita muza, turabakira neza cyane. Ndabashimiye cyane ko rero, nta kajagari, nta ngorane mwateye mu gihugu cy’u Rwanda .”
Nyuma yo gushimira ibihugu bimaze gufatanya na Leta y’u Burundi n’ishyirahamwe mpuzamahanga ryita ku mpunzi, HCR, mu korohereza impunzi zifuza gutaha, perezida Nkurunziza yahise atangaza ko impunzi zisaga 230,000 zimaze gutaha muri iyi myaka ibiri ishize ku bushake.
Aho ngo bitarashoboka, Perezida Nkurunziza akaba yavuze ko hari intambwe imaze guterwa kugirango bigende neza.
Aha yagize ati: “Duteye akamo rero A barundi bene wacu bagorewe mu nkambi z’impunzi mu gihugu cy’u Rwanda, ubushize twabonanye n’umukuru ushinzwe ibijyanye n’impunzi ku Isi, twemeranyije neza yuko byaba byiza abayobozi b’igihugu cy’u Rwanda n’abayobozi b’u Burundi, turi kumwe na HCR twazahurira mu kindi gihugu, kugirango twumvikane ku kuntu Abarundi benewacu bakwitahira mu gihugu cyabo cy’amavukiro. Abarundi bene wacu bagorewe mu nkambi z’impunzi mu Rwanda, si ingaruzwamuheto,si inyagano, ni abana b’u Burundi bafite abo bavukana, bafite n’igihugu cyiza Imana yaduhaye .”
Iyi mfashanyo ya perezida Nkurunziza ngo niyo mfashanyo ya mbere igaragara ihawe abaherutse kwirukanwa mu Rwanda, ndetse akaba yemereye aba bantu izindi toni 5 z’ibishyimbo na toni 5 z’ibigori ngo azakura mu byo yahinze ubwe.


