Ngo kuba minisitiri wa Congo yaje mu Rwanda si igitangaza usibye ko yari aherekejwe n’ukuriye ubutasi

Sangiza iyi nkuru

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Congo birimo politico.cd biravuga ko kuba Visi Minisitiri w’Intebe ndetse akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Léonard She Okitundu, yagiriye uruzinduko rutunguranye mu Rwanda bikwiye gufatwa nk’ibisanzswe, usibye ko mu bamuherekeje harimo Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubutasi (ANR), Kalev Mutond.

Itsinda ry’intumwa za Guverinoma ya Congo zikaba zarakiriwe I Kigali na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame kuri iki Cyumweru gishize zirimo abantu babiri begereye perezida Kabila, mu ruzinduko rwabaye mu ibanga rikomeye.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo akaba yari azaniye perezida w’u Rwanda ubutumwa budasanzwe bwa mugenzi we, Joseph Kabila, ndetse banamugezaho aho imyiteguro y’amatora y’umukuru w’igihugu igeze, banaganira ku kibazo cy’umutekano ku mipaka y’ibihugu byombi.

DjXumtPXoAUsxz

Urubuga politico.cd rukaba ruvuga ko uru ari rwo ruzinduko rwa mbere rw’akazi abayobozi ba Congo bagiriye I Kigali nyuma y’umwuka mubi wari wongeye kugaragara mu mubano w’ibihugu byombi nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Kagame I Paris muri Gicurasi.

Itangazamakuru rikaba ryaratangaje ko perezida Emmanuel Macron na Perezida Kagame mu biganiro byabo bashyigikiye ko perezida Kabila agomba kurekura ubutegetsi, bigatuma havugwa umugambi w’akarere wo gukuraho perezida Kabila wavuzwemo na Perezida wa Angola, Joao Lourenco.

DjXulLrWwAAeeKm
Perezida Kagame asuhuza Minisitiri Léonard She Okitundu

Nyuma yaho ibihugu byombi ariko mu minsi ishize byongeye kugaragaza ko byakemuye kurebana ay’ingwe, bigaragazwa n’uruzinduko Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo aherutse kugirira I Kinshasa mu cyumweru gishize agiye gusaba gushyigikira kandidatire ye ku mwanya w’Ubuyobozi bwa Francophonie.

Ku rundi ruhande, Minisitiri Léonard She Okitundu ni umwe mu bakekwaho kuzasimbura Perezida Kabila ku buyobozi bw’ishyaka riri ku butegetsi, aho muri weekend yabanjirije ishize mu nama yabereye mu gikingi cyihariye cya Perezida Kabila, izina rye ryaje muri bane bashobora gutoranywamo uwasimbura perezida Joseph Kabila.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *