Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Fidèle Ndayisaba arasaba abaturage b’akarere ka Rusizi gukomera ku bumwe bwabo, kwirinda ibihuha byababuza kwikorera imirimo yabo ya buri munsi no kwirinda kuba intandaro
y’icyabahungabaniriza umutekano.
Ndayisaba Fidèle yavuze ko nubwo mu minsi ishize mu murenge wa Bugarama hagiye humvikana
ibibazo by’ihungabana ry’umutekano ndetse no mu karere ka Nyaruguru mu Majyepfo y’igihugu
hakavugwa abagerageje guhungabanya umutekano w’abaturage ariko bikabananira, ko igihugu kirinzwe impande zose kandi
n’ubumwe bwabo bakomeje kubufata nk’inkingi ya mwamba.
Agira ati ’’abaturage b’aka karere turabasaba gukomera ku bumwe bwabo, tukanabagira inama yo kutarangazwa n’ibihuha bumva hirya no hino by’abashaka kubahungabaniriza umutekano, kubatesha igihe n’ibidafite umumaro, ahubwo bite ku bikorwa bibateza imbere kandi bizere inzego z’ubuyobozi bw’igihugu n’iz’umutekano”.

Yabasabye kandi kugira uruhare mu gutanga amakuru
ku gihe, ko icyo babona cyose
cyaba kibateye impungenge bakigaragaza hakiri kare.
Ati ’’umutekano w’ingenzi tubasaba gukomeraho ni ukurinda ubumwe bwanyu, mukirinda icyabahungabanya mu mitima, mugatekana, mukagira ituze ubundi mugakora mukiteza imbere.’’
Umwe mu baturage b’umurenge wa Kamembe mu mujyi wa Rusizi, Twagirayezu Emertha uri mu kigero cy’imyaka 60 avuga ko nubwo hari igihe bazengerezwa n’ibisambo, ariko ko babizi neza ko umutekano uhatse byose.
Ati ’’Nubwo hari igihe twumva ngo abajura batoboye inzu z’abaturage muri uyu mujyi bakabiba, abandi bakagira urugomo bakarwana kubera ubusinzi, tuzi ko umutekano ari wo ibindi byose bishingira ho, natwe abakecuru tukaba twumva ko utureba,uwo twabona tutamuzi cyangwa afite ibindi bitekerezo ntitwabura kumushyikiriza inzego zibishinzwe twarabiganirijwe.’’
Umuyobozi w’aka karere, Kayumba Ephrem avuga ko nyuma y’ibiherutse kubera mu Bugarama bigahitana abasore babiri,hafashwe ingamba zikaze zo kurinda umutekano w’abaturage zirimo n’irindo ry’umwuga.


Bahuwiyongera Sylvestre/ Bwiza.com


