Rusizi: Abaturage barasabwa kwirinda kuba intandaro y’icyabahungabanyiriza umutekano

Sangiza iyi nkuru


Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Fidèle Ndayisaba arasaba abaturage b’akarere ka Rusizi gukomera ku bumwe bwabo, kwirinda ibihuha byababuza kwikorera imirimo yabo ya buri munsi no kwirinda kuba intandaro
  y’icyabahungabaniriza umutekano.

Ndayisaba Fidèle yavuze ko nubwo mu minsi ishize mu murenge wa Bugarama hagiye humvikana
  ibibazo by’ihungabana ry’umutekano ndetse no mu karere ka Nyaruguru mu Majyepfo y’igihugu
 hakavugwa abagerageje guhungabanya umutekano w’abaturage ariko bikabananira, ko igihugu kirinzwe impande zose kandi
  n’ubumwe bwabo bakomeje kubufata nk’inkingi ya mwamba.

Agira ati ’’abaturage b’aka karere turabasaba gukomera ku bumwe bwabo, tukanabagira inama yo kutarangazwa n’ibihuha bumva hirya no hino by’abashaka kubahungabaniriza umutekano, kubatesha igihe n’ibidafite umumaro, ahubwo bite ku bikorwa bibateza imbere kandi bizere inzego z’ubuyobozi bw’igihugu n’iz’umutekano”.

umu
Fidèle Ndayisaba asaba abaturage kwirinda ibihuha no kwirinda icyahungabanya ubumwe bwabo

 

Yabasabye kandi kugira uruhare mu gutanga amakuru
  ku gihe, ko icyo babona cyose
  cyaba kibateye impungenge bakigaragaza hakiri kare.

Ati ’’umutekano w’ingenzi tubasaba gukomeraho ni ukurinda ubumwe bwanyu, mukirinda icyabahungabanya mu mitima, mugatekana, mukagira ituze ubundi mugakora mukiteza imbere.’’

Umwe mu baturage b’umurenge wa Kamembe mu mujyi wa Rusizi, Twagirayezu Emertha uri mu kigero cy’imyaka 60 avuga ko nubwo hari igihe bazengerezwa n’ibisambo, ariko ko babizi neza ko umutekano uhatse byose.

Ati ’’Nubwo hari igihe twumva ngo abajura batoboye inzu z’abaturage muri uyu mujyi bakabiba, abandi bakagira urugomo bakarwana kubera ubusinzi, tuzi ko umutekano ari wo ibindi byose bishingira ho, natwe abakecuru tukaba twumva ko utureba,uwo twabona tutamuzi cyangwa afite ibindi bitekerezo ntitwabura kumushyikiriza inzego zibishinzwe twarabiganirijwe.’’

Umuyobozi w’aka karere, Kayumba Ephrem avuga ko nyuma y’ibiherutse kubera mu Bugarama bigahitana abasore babiri,hafashwe ingamba zikaze zo kurinda umutekano w’abaturage zirimo n’irindo ry’umwuga.

Meya Kayumba Ephrem asaba abaturage kuba aba mbere mu kurinda ibyo bagezeho.
Meya Kayumba Ephrem asaba abaturage kuba aba mbere mu kurinda ibyo bagezeho
Abaturage basabwe kwicungira umutekano no kurwanya uwashaka wese gusenya ibimaze kugerwaho.
Ubwo bari basoje umuganda, abaturage basabwe kwicungira umutekano


Bahuwiyongera Sylvestre/ Bwiza.com

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *