Ingabo za Uganda (UPDF) hamwe n’izindi nzego z’umutekano z’iki gihugu, bakajije umutekano ku mupaka wa Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’uko abaturage bagaragaje impungenge kubera umutekano muke utezwa n’abarwanyi bikekwa ko ari ab’umutwe wa FDLR.
Abatuye mu duce twegereye umupaka, cyane cyane muri Nyabwishenya, muri Centre y’ubucuruzi ya Mupaka ndetse n’iya Nkuringo, bavuga ko bafite ubwoba bwinshi bitewe no kuba FDLR yinjira muri Uganda igakora ibikorwa by’ubujura no gushimuta abantu.
Abaturage bagaragaje impungenge zabo mu nama y’umutekano yahuje Komite ishinzwe umutekano ku rwego rw’akarere, yabaye ku wa Kabiri tariki ya 28 Mata 2026, nk’uko Daily Monitor dukesha iyi nkuru yabitangaje. Ni inama yabereye mu Centre y’ubucuruzi ya Kamugemanyi iherereye mu kagari ka Kigezi, mu murenge wa Nyabwishenya.
Umuturage witwa Rumazimisi Venant yavuze ko umuturanyi we witwa Musekula Jack w’imyaka 57, utuye ahitwa Shunga, yashimuswe mu mpera z’icyumweru gishize n’abantu bakekwaho kuba abarwanyi ba FDLR.
Abo barwanyi ngo bamusabye miliyoni 5 z’amashilingi ya Uganda nk’ingwate, nyuma baza kwemera ibihumbi 500.
Icyakora, mbere y’uko ayo mafaranga atangwa, uwo mugabo yabonetse mu ishyamba riri hafi y’umupaka, aboshywe amaguru n’amaboko, ubu akaba ari kuvurirwa mu bitaro.
Rumazimisi yagize ati: “Twemeranyije amafaranga ibihumbi 500. Mu gihe twari tugiye kuyatanga, twarahamagawe batubwira ko abaturage bamubonye mu ishyamba ku mupaka wa Congo. Twihutiye kujyayo dusanga agifite imigozi imuboshye ku maboko n’amaguru, amaboko ari inyuma. Yari apfutse umunwa n’ishati ye, amaboko n’amaguru byarabyimbye. Twahise tumujyana kwa muganga.”
Manirunva Valence, uhagarariye abacuruzi bo muri Mupaka Town Council, yavuze ko nawe yatewe n’abantu bitwaje intwaro mu ijoro ryo ku wa 30 Werurwe 2026 ahagana saa cyenda z’igicuku. Yihishe munsi y’igitanda maze ahamagara inzego z’umutekano, bituma abo bagizi ba nabi bahunga ariko bata amasasu.
Yagize ati: “Numvise urusaku rw’abantu binjira mu rugo nijoro. Batangiye gukomanga ku muryango bashaka kuwufungura ku ngufu. Narebeye mu idirishya mbona abantu bafite imbunda. Nahise nihisha munsi y’igitanda mpamagara BISO ndetse n’umupolisi ushinzwe umupaka. Bumvise ko mpamagara bahise bahunga. Abashinzwe umutekano bahageze basanga basize magazine.”
Uwimana James ucururiza ahitwa Mupaka, we yavuze ko yatewe ku wa Kane ushize ahagana saa mbiri z’ijoro. Yavuze ko abo barwanyi bari bashinze bariyeri hafi ya Centre y’ubucuruzi ya Kamugemanyi.
Yavuze ko yakubiswe imbunda mu gahanga hejuru y’ijisho, atakaza amafaranga arenga miliyoni 1.5 n’ibindi bikoresho. Nubwo yarokotse, moto ye yaje kuboneka bukeye.
Ati: “Nafunze iduka kare, nashyize ibintu kuri moto nerekeza mu rugo. Ngeze hafi y’inkengero nsanga bariyeri. Nagerageje kuyambuka, mpura n’abantu babiri bafite imbunda, moto iragwa. Undi muntu yaje ankubita imbunda ku gahanga, ndakomereka cyane. Nagerageje kwiruka mpunga, ariko batwara amafaranga yanjye. Bukeye abaturage babonye moto yanjye.”
Umunyamakuru w’inararibonye akaba n’umushoramari mu bukerarugendo, Ignatius Bahizi utuye i Nyarutembe, yavuze ko umutekano muke uri gutuma abashoramari n’abashyitsi batinya kuhagera.
Yongeyeho ko abaturage bishyiriyeho amasaha yo kutongera kugenda nijoro, aho benshi badatinyuka gusohoka nyuma ya saa moya z’umugoroba.
Ati: “Mvuze nk’umuturage ndetse n’umushoramari mu bukerarugendo, umutekano muke uri kubangamira ibikorwa byacu. Umwaka ushize, bamwe mu batuye hano bakorera i Kisoro n’ahandi baretse gutaha kubera gutinya gushimutwa. Twashinze n’ishuri ryisumbuye hano, ariko abaterankunga bo muri Canada n’u Bushinwa bashakaga kuza guhugura abanyeshuri bacu, bageze i Kisoro basubira iwabo bumvise ibibazo by’umutekano.”
Barihafi Ponsiano, uhagarariye Nyabwishenya muri Njyanama y’Akarere, yavuze ko aka gace kameze nk’akatitaweho, asaba inzego z’umutekano kongera amarondo kugira ngo abaturage barindwe.
Umuyobozi wa Mupaka Town Council, Ndekezi Emmanuel, we yavuze ko abacuruzi ari bo bakunze kwibasirwa n’abo bagizi ba nabi. Yongeyeho ko hari abaturage bazi abo barwanyi n’ababafasha, ariko bagatinya kubatangira amakuru.
Uyu yashyize mu majwi by’umwihariko umuntu witwa Kiwede wahoze ari mu nyeshyamba, ubu ukorana na bamwe mu baturage mu gukora ibyo byaha.
Lt. Col. Steven Sabitti, uyobora Batayo ya 35 ikorera mu gace ka Nyakabande, yasabye abaturage gutuza, abizeza ko ibikorwa byo gukaza umutekano byatangiye.
Yabasabye kandi gufasha inzego z’umutekano gutanga amakuru ku gihe.
Ati: “UPDF ntijya ibura abasirikare. Abasirikare babiri gusa bashobora gusenya inkambi y’inyeshyamba. Umuntu wese winjiye mu gihugu cyacu afite intwaro aba abaye umwanzi. Icyo tubasaba ni amakuru ku gihe. Ibikorwa byatangiye kandi dufite ubushobozi buhagije.”
Umuyobozi wa Polisi ku Karere (DPC) na we yemeye ko hari igihe abapolisi batubahiriza inshingano zabo, asaba abaturage kubatangira amakuru igihe bababonye banywa inzoga mu gihe cy’akazi.
Ati: “Nimusanga umupolisi ari kunywera mu kabari hano muri Mupaka, mumufate mumpamagare. Ibikorwa byo gukaza umutekano byatangiye kandi tugomba gufatanya.”


