Agatsiko gashya kisobanura nk’umutwe w’inyeshyamba muri Uganda kigambye igitero giherutse kugabwa kuri station ya polisi ya Kapchorwa mu cyumweru gishize kigahitana abantu batatu ndetse imbunda 3 zikibwa.
Mu ibaruwa yagiye izenguruka mu Turere twa Kapchorwa na Kween yashyizweho umukono n’uwitwa Misin Kongoi, umuyobozi w’uwo mutwe, abagabye iki gitero biyita abagize Uganda Saving Force (USF), bakavuga ko bazakomeza kugaba ibitero nk’ibi ku nzego zishinzwe umutekano.
Iyi baruwa Sunday Monitor dukesha iyi nkuru yabashije kubona, ivuga ko ingabo z’uyu mutwe ari zo zagabye igitero ku bapolisi, ku nkambi z’ikigo gishinzwe inyamanswa zo mu ishyamba ahitwa Mt Elgon.
Uyu mutwe muri iyi baruwa wasabye abaturage kutagira ubwoba kubera ibyebereye kuri station ya polisi ya Kapchorwa, igitero cyaguyemo umupolisi n’umurwanyi w’uyu mutwe.
Iyi baruwa kandi ikomeza ivuga ko USF iri ahantu hose mu gihugu no hanze yacyo, ikaba ifite ubutumwa bwo gukiza Uganda icyo bise ubutegetsi bw’igitugu bwa perezida Museveni.
Uyu mutwe kandi muri iyi baruwa wakomeje usaba Abagande kuwiyungaho mu rugamba rwo kwibohora, ndetse unatumira abashinzwe umutekano batandukanye gufatanya nawo muri uru rugamba.
Ku rundi ruhande, Umuvugizi w’igipolisi mu gice cya Sipi, Micheal Odongo, yateye utwatsi ibyatangajwe abyita iterabwoba ry’ubusa, aho yavuze ko abateye station ya polisi ya Kapchorwa ari ibisambo bidafite gahunda za politiki ahubwo byashakaga kubohoza mugenzi wabyo wari waratawe muri yombi.
Nubwo igipolisi cyagerageje guhumuriza abaturage kivuga ko kizahangana n’abo cyita abajura bitwaje intwaro, ngo iyi baruwa yatumye benshi muri aba baturage batuye Kapchorwa no mu Karere bituranye ka Kween bagira ubwoba bw’uko hashobora gukomeza kubaho ibitero nk’icyabaye.
Igisirikare nacyo cyagize icyo kivuga
Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Lt. Col. Paddy Ankunda (Reba ifoto), yavuze ko iby’uwo mutwe wavutse ngo ari amakuru mashya kuri we kandi adafite icyo yawuvugaho mbere yo kubaza.
Yakomeje abaza icyo uwo mutwe ushaka gukiza Uganda, awubwira ko UPDF yiteguye kurinda Abagande n’igihugu cyabo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com




