Mu gihe umukinnyi wa Filimi Angelina Jolie ahanganye n’umugabo we Brad Pitt yaka gatanya, umuhagarariye mu mategeko ari we Laura Wasser agiye kuva muri iki kirego bitewe n’uburyo Angelina Jolie akomeje kwinangira ku ngingo zimwe na zimwe.
Inkuru dukesha TMZ ivuga ko inshuti za hafi za Angelina Jolie zivuga ko iyi gatanya yayihaye indi sura ku buryo ashaka gukuraho n’isano yaba iri hagati ya n’abana yabyaranye n’umugabo we Brad Pitt.
Umwe muri aba yatangarije iki kinyamakuru ati “ Yamaze kugira umujinya w’umuranduranzuzi wagira ngo ntagitekereza neza”
Iyi nkuru ivuga ko Laura yamaze kumenyesha Angelina Jolie ko azegura muri uru rubanza cyane ko ngo ingingo zirimo gushyira imbere ibyo kwiyunga no kuba umukiriya we yafatanya na Brad Pitt kurera abana atabikozwa.
Angelina Jolie yamaze gushaka undi wo kumuhagararira mu mategeko mu gihe gatanya yo bigaragara ko idateze kubaho vuba aha.
Angelina Jolie yashakanye na Brad Pitt mu mwaka wa 2014. Aba bombi babyaranya bana batatu hakiyongeraho n’abandi batatu barera. Angelina Jolie yasabye gatanya mu mwaka wa 2016 gusa kugeza ubu ntarayemererwa.
Fred Masengesho Rugira/Bwiza.com


