Ababyeyi barerera mu mashuri anyuranye y’akarere ka Rusizi kimwe n’ubuyobozi bw’aka karere barasaba abana kudasamarira ibyo babonye byose ku mbuga nkoranyambaga.
Ibi ababyeyi babisabye ubwo mu rwunge rw’amashuri rwa Gihundwe muri aka karere, ababyeyi, abanyeshuri, abarezi babo n’abayobozi banyuranye bahizihirizaga umunsi w’Umuganura, aho abana bibumbiye mu itorero Imbanzabigwi bagaragazaga bimwe mu byarangaga uyu munsi birimo ubusabane hagati y’abayobozi n’abayoborwa b’icyo gihe,…
Rwabukambira Job w’imyaka 64 y’amavuko, yemeza ko Leta zabayeho mbere ya 1994, ngo iyo zigisha abana ubupfura n’ubutwari byarangaga abakurambere, igihugu kitari kubano jenoside.
Yagize ati ” Iyo tutagira Leta mbi mbere ngo zice umuco nk’uyu wo gusangira no kuganira hagati y’abato n’abakuru ntituba twarageze ubwo imbaga y’Abatutsi yicwa muri Jenoside, ariko Leta nziza itugaruyemo umuco wacu uhereye mu bato bikaba ari ibyo kwishimira cyane’’.
Iradukunda Fred wiga mu mwaka wa 5 muri iri shuri na we avuga ko gushyira mu bikorwa ibyo bize mu ishuri ku muco gakondo w’abanyarwanda ari intandaro y’ibihe byiza biri imbere ku rubyiruko rw’uRwanda, igihe baba basabana n’ababyeyi babo,abayobozi n’abarezi babo,bakagira umunsi basangira bagasabana nta gishobora kubaca mu rihumye ngo cyangize umuco wabo.
Umuyobozi w’iri shuri, Tyishime Valens ashima Leta izanye umuganura mu bana bato b’amashuri yisumbuye, bakongera kwibukiranya ibyarangaga abanyarwanda bo hambere ari naho yahereye abasaba gukunda ‘imuco w’iwabo kurusha uko basamarira uw’ahandi, cyane cyane abasaba kwirinda gusamarira byose babona ku mbuga nkoranyambaga .
Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nsigaye Emmanuel, avuga ko uburezi bw’ubu butagomba gushingira ku bumenyi bwo mu ishuri gusa, ko n’umuco w’ubumwe,ubupfura n’imibanire myiza bigomba kwimakazwa,bihereye ku busabane nk’ubu hagati y’abana ,ababyeyi n’abandi bose babashinzwe,kugira ngo bakure bakunda igihugu n’umuco wacyo.


Bahuwiyongera Sylvestre/ Bwiza.com


