Umugore wa Jay Polly ntakozwa ingingo yo kumusabira imbabazi

Sangiza iyi nkuru

Kuwa gatandatu w’icyumweru dusoje tariki 4 Kanama 2018 nibwo umuraperi Joshua Tuyishimire wamamaye nka Jay Polly, yatawe muri yombi  akurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore we Sharifa gusa iminsi 2 irirenze umugore we ntagitekerezo cyo kumusabira imbabazi.

Ni nyuma yaho itsinda ry’ abantu bishyize hamwe bari gusabira imbabazi umuraperi Jay Polly binyuze ku mugore we yakubise akamukura amenyo atatu (mbere byavugwaga ko ari abiri) ngo amubabarire ku buryo yarekurwa akavanwa aho afungiwe agataha.

Imirwano ya Jay Polly n’ umugore we yabaye ubwo aba bombi bahuriraga mu rugo bavuye mu kabari.kugeza magingo aya ntiharatangazwa icyo bapfuye aba bombi bapfuye cyane bikiri mu maboko y’inzego zibishinzwe.

Umwe mu nshuti zahafi za Sharifa yatubwiye umuseke  ko bari gushaka uko iki kibazo cy’aba bafitanye umwana w’umukobwa cyarangira mu bwumvikane n’ubwo umugore wa JayPolly akomeje kubabera ibamba, nubwo  ubusanzwe amategeko adateganya ubu buryo mu kurekura ushinjwa icyaha.

Yagize ati “  twagerageje kumuvugisha ngo turebe niba yajya kumubabarira, yari yabyemeye ariko ubu yisubiyeho ngo imbabazi siwe uzazitanga ngo zizatangwa n’umuryango we.

Ingingo ya 158 mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda (kiri kuvugururwa) ivuga ko “ iyo gukubita cyangwa gukomeretsa umuntu byaturutse ku buteshuke n’ubuteganye buke, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kuva ku minsi umunani (8) kugeza ku mezi abiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000) cyangwakimwe gusa muri ibyo bihano.

jay polly12 3 a7982
bitahiye nyuma y’uko igitaramo kibuze abantu
Umugore wa Jay Polly mu gitaramo IfotoIrakoze R.
Sharifa ubwo yari yitabiriye igitaramo cy’umugabo we

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *