Umupasiteri ntiyemeranya n'abashinja Diamond ubutinganyi

Sangiza iyi nkuru

Abanyatanzaniya bakomeje gutanga ibitekerezo bitandukanye bashyigikira cyangwa bahakana ko Diamond Platnumz yaba aryamana nabo bahuje igitsina.

Pasiteri akaba n’Umunyarwenya ukomeye muri iki gihugu, Masanja Mkandamizaji  yatangaje ko we asanga kuba  Diamond yaragaragaye yambaye umukufi ku kuguru atari ikimenyetso cy’uko yaba ari umutinganyi.

Masanja avuga ko ibi ari ibisanzwe mu myemerere ya gikirisito ko ahubwo ari umurimbo bimwe bita ‘Fashion’ mu Cyongereza.

Yagize ati “ Njyewe nka pastier navuga ko umugabo kwambara umukufi ku kuguru nta cyaha kirimo, ariko se ubusanzwe mu bijyanye n’imyitwarire uba ushatse kumvikanisha? Abantu bumva ko ibyo badakunda kubona biba ari amakosa iyo abandi babikoze. Muri Bibiliya si icyaha rwose”.

Uyu mugabo yabwiye MASANJA TV ko nta muntu ukwiye kugenera mugenzi we aho yambara ibintu cyane ko ngo Imana ijya kurema muntu ntiyamuremye ngo azarokorwe no gusigara inyuma mu bijyanye no kwirimbisha.

Uyu mupasiteri yongeyeho ko we ahubwo iyo aza kuba afite amikoro yakaguze  imidari ya zahabu akitaka mu ijosi.

Uyu mugabo atangaje ibi nyuma y’ukwezi kumwe Diamond ubwo yerekezaga mu gitaramo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagaragaye yambaye umukufi ku kuguru maze bigasakara ku mbuga nkoranyambaga yaba ari umutinganyi.

Masengesho Rugira Fred/ Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *