Umugabo ugendera mu igare ry’abafite ubumuga mu gihugu cya Croatia yibye banki nyuma y’uko abantu bihitiraga bamufashije kuyinjiramo nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru ryo muri icyo gihugu.
“Mfite bombe” , uko niko uyu mugabo w’imyaka 35 ufite ubumuga yasakuzaga abwira abakozi ba Erste Bank yo muri Autrichia ikorera mu mujyi wa Zagreb rwagati, mbere yo kubahatira kumuha amafaranga nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru, Vecernji.
Ibi bintu nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga, byabaye nyuma y’amasegonda macye uyu mugabo ashimiye abagenzi bari bamaze kumufasha kwinjira muri iyi banki mu kinyabupfura kinshi nk’uko iki kinyamakuru cyakomeje kibitangaza.
Nyuma y’uko abakozi b’iyi banki bahaye uyu mugabo amafaranga 50,000 by’amafaranga akoreshwa muri Croatia yitwa Kunas, yahise asunika igare rye ajya ahantu hategerwa taxi hafi aho umushoferi amufasha kwinjira mu modoka n’igare rye aribika inyuma.
Uyu mushoferi utari uzi ibyo umukiriya we yari amaze gukora, yahise amujyana berekeza mu mujyi uri mu majyaruguru witwa Bjelovar, aho bageze bagahita bafatwa n’abashinzwe umutekano.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


