USA: Umusaza w’imyaka 65 yishe umukunzi we batera akabariro kubera ubunini bw’igitsina cye

Sangiza iyi nkuru

Umugabo watawe muri yombi agashinjwa icyaha cyo gusambanya umukunzi we akamwica kubera ubunini bw’igitsina cye yarekuwe nyuma yo gusanga icyaha kitamuhana.

Richard Henry Patterson w’imyaka 65 wo muri Florida, yashinjijwe icyaha cy’ubwicanyi cyo ku rwego rwa kabiri nyuma y’aho umukunzi we apfuye barimo gutera akabariro.

Ubushinjacyaha bukaba bwaratangaje ko Francisca marquinez w’imyaka 60 yasanzwe iwe ahitwa Margate yapfuye. Umusaza Patterson akaba avuga ko yishwe no kubura umwuka bari gutera akabariro.

Ibizamini byo kwa muganga nk’uko iyi nkuru dukesha WWWNews ikomeza ivuga, byagaragaje ko Marquinez koko yishwe no guhezwa umwuka n’ubunini bw’igitsina cy’uyu mugabo bari mu mibonano mpuzabitsina.

Ibizamini ndetse byagaragaje ko nta guhangana kwigeze kubaho ngo wenda hakekwe ko uyu mugore yasambanywaga ku ngufu atabishaka.

Umwunganizi wa Patterson akaba yarasabye umucamanza kureka akanama k’abacamanza bakareba igitsina cy’umukiriya we ariko umucamanza aranga.

Gusa, nyuma yo kumva urubanza rwarimo n’ubuhamya bw’impuguke kuri iki kibazo, urukiko rwemeje ko nyakwigendera yapfuye mu buryo bw’impanuka naho Patterson akaba nta cyaha kimuhama.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *