Video yakomeje gukwirakwizwa
ku mbuga nkoranyambaga, umugabo ugaragaza imyitwarire y’ubusinzi, yakubiswe n’umukobwa wamwishyuzaga amashinlingi ya Kenya 200 yanywereye inzoga, ashaka kugenda atayishyuye.
Uyu mukobwa w’umunyakenyakazi, agaragara akubita inshyi nyinshi mu mutwe w’uyu mugabo, amugaragura hasi, ndetse akanamukubita imigeri yo mu maso.
Ikinyamakuru Tuko cyo muri Kenya gitangaza ko ubwo uyu mugabo yakubitwaga, uyu mukobwa yamubwiraga ati “amafaranga yanjye arihe? Mpa amafaranga yanjye,… agakomeza asubiramo aya magambo ariko amukubita.
Iki kinyamakuru gikomeza gitangaza ko urwego rushinzwe gukurikirana abanyabyaha (ODPP)
, rubicishije ku rukuta rwarwo rwa Twitter, rugiye gukurikirana uyu mukobwa, rukamenya n’uburyo byatangiye.



