Zari Hassan wiyise The BossLady ku mbuga nkoranyambaga, akaba n’umushoramari w’umugande wibera mu gihugu cy’afuria yepfo yatangaje ko nta mafaranga yigeza aca umuherwe Bryan White kugirango aze mu gikorwa cya Bryan White foundation cyabereye muri Arua.
Ni nyuma yuko hari hamaze iminsi ibihuha bivuga ko Zari yahawe akayabo kugira ngo yemere guhaguruka muri Afurika y’Epfo aze muri Uganda mu gikorwa cyo gufasha cyari cyateguwe na Bryan White gusa ibi byose Zari yabihakanye avuga ko utajya mu gikorwa cyo gufasha ngo uce amafaranga.
Ubwo yaganiraga na Douglas Lwanga, zari yatangaje ko ibyo bavuga ngo yatse Bryan White amafaranga atari byo ndetse ngo nababivuga ko badafite gihamya kuko we asanga utajya gufasha hanyuma ngo uhindukire wake n’amafaranga.
Yagize ati”Bryan White ntiyigeze ampa n’igiceri nakimwe uretse itike y’indege yantegeye imvana muri Africa y’Epfo ihawanye 1000$ ushyize mu manyarwanda asaga ibihumbi maganacyenda(800,000rwf) ndetse na Hotel narayemo, nta muntu muzima wakwaka amafaranga mu gihe agiye mu gikorwa cyo gufasha ”
Zari kandi yongeyeho ko adashimishwa n’uyu mugabo kuriwe afata nk’umuherwe kandi mwiza ndetse akaba anishoboye ariko akaba ari ingaragu atifuza gushaka umugore, Zari ibi akabisanisha no kutagirira urukundo abagore.
Yafgize ati”Brayan White umugabo mwiza nk’uyu uteye neza w’umukire ariko ntashaka kurongora(gushaka umugore) kugeza mu mwaka utaha wa 2019 ntago mbyishimira rwose”
Zari Hassan ni umugore w’iteje imbere kuburyo bugaragara kugeza magingo aya ni umubyeyi w’abana 5 harimo babiri yabyaranye n’umuhanzi Diamond Platnumz(batakibana) ndetse na 3 yabyaranye na nyakwigendera Ivan Ssemwanga(umugabo we wambere)




