Ubuyobozi bw’akarere ka Kisarawe muri Tanzaniya,bwasabye urubyiruko kwigira ku muhanzi Diamond Platnumz na Ali Kiba kugira ngo narwo ruteze imbere impano rufite.
Mu kiganiro na Ayo TV, Umuyobozi w’aka karere, Jokate Mwegelo yatangaje ko kugira ngo urubyiruko rwa Tanzaniya ruzamure impano rufite rugomba gufata iya mbere rugashyiraho uburyo bworoshye bw’imikorerere aho gutekereza leta kuko ngo itakora byose.
Yagize ati” Dufite abahanzi bagiye batera imbere nka Diamond, Ali Kiba n’abandi. Icyo urubyiruko rusabwa ni ukudategereza gushyirirwaho uburyo burworoheye bwo gukora ngo ruzamure impano, aba bose ntibigeze bagira uburyo buboroheye bwo gukoreramo( condusive environment). Bakwiriye kugira uwo muco wo gufata iya mbere, kwigirira icyizere”
Uyu muyobozi kandi yasabye urubyiruko kudacika integer rubitewe n’uko ibintu bitagenda uko rubishaka.
Ati” Kuba aba bahanzi barihanganye ntibacike intege bagakora kugeza ubwo bateye imbere,bikwiriye kubera abandi urugero. Urubyiruko ntidukwiye gutegereza ko ibintu bigenda neza,dukwiriye guhera aho turi”
Jokate Mwegelo ni umwe mu bayobozi b’uturere bakiri bato, asanzwe azwi muri Cinema. N’ubwo atanga ururgero kuri Ali Kiba ndetse na Diamond Platnumz nk’abantu bateje imbere impano zabo mu gihe ibintu byari byifashe nabi, benshi mu bahanzi nka Ben Pol,bakomeje gutunga agatoki ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’ubugeni n’ubuhanzi (BASATA) kuba inyuma y’isubira inyuma ry’umuziki wa Tanzaniya.
Fred Masengesho Rugira/Bwiza.com


