Umuraperi Jay Polly umaze kumenyekana mu Rwanda kuri uyu wa Mbere, itariki 13 Kanama, yagejejwe mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, aho ubushinjacyaha bumusabira igifungo cy’imyaka 2 kubera gukubita umugore we, Sharifa, akamukura amenyo abiri. Umugore we aramusabira imbabazi.
Amakuru bwiza.com ikesha umunyamakuru wayo uri mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo aravuga ko umuraperi Jay Polly wamamaye mu ndirimbo “Ndacyariho Ndahumeka’, kuri uyu wa Mbere yagejejwe imbere y’Urukiko nyuma y’icyumweru gisaga amaze afungiye kuri station ya polisi ya Remera.

Jay Polly akaba yaratawe muri yombi kuwa Gatandatu, itariki 04 Kanama, ubwo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwahabwaga amakuru y’uko Jay Polly arimo kurwana n’umugore we mu rugo rwagerayo rugasanga yamukuye amenyo abiri.
Ubushinjacyaha burashinja Jay Polly icyaha cyo gukubita no gukomeretsa bikabije umugore, bukamusabira imyaka 2 y’igifungo, mu gihe umugore we bivugwa ko arimo kumusabira imbabazi.
Mu kwiregura kwe, umuraperi Jay Polly yemeye icyaha, ariko avuga ko gukubita umugore we yabitewe n’ubusinzi. Ubushinjacyaha bukaba bwashimangiye ko raporo ya muganga igaragaza ko yateye umugore we ubumuga buri hagati ya 20 na 30%.
Nyuma yo kumva imiterere y’urubanza, urukiko rwemeje ko ruzatanga umwanzuro kuwa 24 Kanama.


