Marina yahagaritse gukora umuziki mu buryo bw'amashusho igihe kitazwi

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzikazi ukunzwe nabatari bake hano mu Rwanda bitewe n’ijiwi rye wamamaye mu ndirimbo nyinshi nka Too much yahuriyemo na Urban Boys kuri ubu yamaze gutangaza ko ahagaritse umuziki burundu nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye yaherukaga gukora yitwa Karibu.

Inyarwanda dukesha iyi nkuru yaganiriye na Marina usanzwe abarizwa mu nzu itunganya umuziki ya The Mane   yatangaje ko yahagaritse gukora amashusho y’indirimbo ku mpamvu adashaka guhita atangaza ariko avuga ko yabimenyesheje abamufashaga mu muziki ndetse akanagerageza kubasobanurira gusa ntibabyumve. Yagize ati:  “Narabasobanuriye ntibabyumva gusa ni icyemezo nafashe kingoye kandi nagikoze nashyize amashusho hanze nsezera umuziki.”

Marina yasezeye ku mugaragaro mu mashusho yashyize hanze atangaza ko ahagaritse burundu ibyo gukora indirimbo mu buryo bw’amashusho maze agira ati”nejejwe no gufata uyu mwanya menyesha abakunzi banjye, Management yanjye ndetse n’itangazamakuru nyuma yo kuba bari bamaze iminsi bumva indirimbo yanjye karibu, ubu muri kundeba gutya maze gukora amashusho y’indirimbo yanjye Karibu ariyo ndirimbo ya nyuma mfatiye amashusho.”

Umuhanzikazi Marina ubarizwa muri The Mane, yinjiye mu muziki mu mpera za 2016 azamukira mu ndirimbo zakunzwe cyane nka Tubisubiremo,love yakoranye na Karifan,too much,marina,ndetse na Karibu ari nayo yaherukaga gushyira hanze.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *