Nyamasheke: Imibereho y’abana bibana ibangamiwe n’uruhuri rw’ibibazo

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu b’ana bibana bo mu karere ka Nyamasheke, bavuga ko kwibana nta n’ubushobozi bwo kwihaza mu byo bakeneye, bibatera kubaho mu buzima bugoranye.

Aba bana bamwe ni imfubyi ku babyeyi bombi, hari abatawe n’ababyeyi babo bakajya gushaka abandi bagabo/bagore. Batuye mu mirenge ya Bushenge, Ruharambuga, Karengera, Kagano, Bushekeri, Kanjongo na Rangiro.

Ushinzwe isanamitima n’uburezi mu muryango Strive Foundation ukurikirana imibereho y’aba bana, Umugwaneza Solange, avuga ko bafite ibibazo byinshi by’ingorabahizi biterwa n’uko bamwe baba barabaye imfubyi ku babyeyi bombi bakiri bato bagasigara mu nzu bonyine.

Hari kandi abapfusha umubyeyi umwe undi akabata akigendera bagatangira kwirera bamufite, abatabwa n’ababyeyi bombi bose bakigendera abana bakayoberwa aho bagiye bagasigara bonyine nta kivurira, ababa baraturutse ku nda zitateganijwe abababyaye bakabaterera ba nyirakuru na bo batishoboye,…

Avuga ko bahura n’ibibazo byo guta amashuri kugira ngo bamwe barere barumuna babo, kubura uburyo bwo  kwivuza, kubura ibyo kurya, ababyariramo abandi bana bitewe no gufatiranwa n’abasore,…

Gikundiro Diane afite imyaka 19 y’amavuko akaba abana na benenyina bandi 4 mu mudugudu wa Kabeza, mu kagari k’Impala, Umurenge wa Bushenge. Avuga ko se na nyina babataye bakigendera,ubuzima bukaba bubagoye cyane.

Yagize ati “Mfite imyaka 19, tubana turi abana 5 mu nzu, umuto afite imyaka 8. Kubera amakimbirane no kurwana kwa buri munsi ababyeyi bacu bahoranaga, papa yaje kuduta arigendera hashize imyaka irenga 5,mama na we aza kugenda hashize imyaka 2 agurishije ibintu byose, bose ntituzi iyo baba,nta n’agasambu badusigiye. Byabaye ngombwa ko mva mu ishuri nari ngeze mu wa 3 w’ayisumbuye ngo nite ku bavandimwe banjye ariko ubuzima buradukomereye cyane”.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu muryango Strive, Ruzibiza Léopold avuga ko ibibazo by’aba bana ari inzitane,  ko mu bushobozi bwabo babakorera ibyo bashoboye kandi bakorera mu mirenge mike abakeneye ubufasha ari benshi kubera ibibazo bafite. Muri aka karere uyu muryango ukorera mu mirenge itandatu muri aka karere.

Umuyobozi w’aka karere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage,  Mukamana Claudette akavuga ko  mu karere kose harimo abana benshi bafite iyi mibereho, ariko ko ku bufatanye n’aba bafatanyabikorwa bazagerageza kubitaho. Muri iyi mirenge habarirwa imiryango 127 igizwe n’abana 484 bibana.

Bamwe mu bana bibana bo mu murenge wa Bushenge bahangayikishijwe no kutagira amazu baba mo.
Aba bana bibana bo mu murenge wa Bushenge bahangayikishijwe no kutagira amazu baba mo

Bahuwiyongera Sylvestre/ Bwiza.com

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *