Inzego z'umutekano zasobanuye ibya Kajugujugu yagaragaye hejuru y’urugo rwa Rihanna

Sangiza iyi nkuru

Inzego z’umutekano muri Leta ya Los Angeles zemeje ko  Kajugujugu yagaragaye hejuru y’urugo rwa Rihanna yari igamije gutabara bitewe n’uko humvikanye intabaza mu rugo rw’uyu muhanzikazi.

Inzego z’umutekano zivuga ko mu ijoro ryakeye kuri uyu wa mbere ari bwo zakiriye intabaza ivuye mu rugo rw’iki cyamamare.

Amashusho yakiriwe n’ikinyamakuru TMZ yerekana inzego zitandukanye z’umutekano zahuruye ngo zitabare iki cyamamare mu muziki.

Ababikurikiranye bavuga ko iyi ntabaza koko yavuze ariko byakozwe mu makosa kuko nta mwanzi wari muri urwo rugo n’ubwo ngo Rihanna yari adahari.

Ibi ni nyuma yaho muri Gicurasi 2018, umusore umwe yafashwe yinjiye mu rugo rwa Rihanna mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Uyu musore yabwiye itangazamakuru ko yashakaga kuryamana na Rihanna kandi ko Atari kubikora ku ngufu.

rihanna house

Fred Masengesho Rugira/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *