Munyagishari yihakanye ubwenegihugu bw'Ubunyarwanda

Sangiza iyi nkuru

Bernard Munyagishari yihakanye ubwenegihugu bw’Ubunyarwanda imbere y’Urukiko rw’ikirenga ubwo yaburanaga ubujurire bw’icyemezo cy’Urukiko rukuru, anasaba kubanza gusemurirwa icyemezo yajuririye kuko cyanditse mu Kinyarwanda atumva, Ubushinjacyaha bwo bukavuga ko atari kunenga icyemezo atacyumvise kuko na Avoka we azi Ikinyarwanda.

Kuri uyu wa 14 Werurwe 2016, Urukiko rw’Ikirenga rwaburanishije Ubujurire bwa Munyagishari ushinjwa ibyaha bya Jenoside no gufata ku ngufu abagore mu gihe cya Jenoside, akaba yarajuririye icyemezo cy’Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha imanza zo k urwego mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imbibe, rwanzuye ko Me Niyibizi Jean Baptiste na Me Hakizimana John bivanye mu rubanza.

Ubwo iburanisha ryatangiraga, Inteko iburanisha yabanje gusoma umwirondoro w’uregwa, ari na ho bavuze ko ari Umunyarwanda.

Ahawe ijambo ngo asobanure iby’ubujurire bwe, Munyagishari uburana mu Gifaransa yahise yihana Ubwenegihugu bwanditse mu mwirondoro we, ati “ mwavuze ko ndi Umunyarwanda ariko ntabwo ndi Umunyarwanda, jye ndi Umucongolais (Umunyekongo) .”

1457980343Munyagishari1

Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo bugire icyo bubivugaho, maze Ruberwa Bonaventure ubuhagarariye muri uru rubanza avuga ko ibyo byafashweho icyemezo n’Urukiko rukuru, ko icyaha cya Jenoside kidasaza kandi kitagira umupaka, kandi ko ugikurikiranyweho wese hatarebwa ubwenegihugu bwe cyangwa aho akomoka, bityo ko Munyagishari yaba ari Umukongomani cyangwa Umunyarwanda agomba gukurikiranwaho ibyo yakoze (akekwaho gukora).

Nyuma y’ibyo, Umucamanza w’Urukiko rw’Ikirenga yasabye Munyagishari gusobanura impamvu z’ubujurire bwe, asubiza ko atabishobora kuko icyemezo yajuririye yagifatiwe atigeze asobanukirwa inyandikomvugo yacyo kuko iri mu Kinyarwanda kandi akaba atakizi.

Yaboneyeho gusaba Urukiko rw’Ikirenga gutegeka Urukiko Rukuru kumusemurira ibikubiye mu nyandikomvugo irimo icyo cyemezo, ariko yongeraho andi magambo asa n’uwisubira, ati “…ndabizi neza ko Urukiko rukuru rutazansemurira.”

Yongeye gusaba Urukiko rw’Ikirenga ko amaburanisha y’Urubanza rwe mu Rukiko Rukuru yaba ahagaze mu gihe ibi yita kwamburwa uburenganzira bwe bitarabonerwa umuti.

Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yavuze ko ibyo Munyagishari asaba nta shingiro bifite, kuko byumvikanamo kwivuguruza, ati “ Kuba abasha kunenga icyemezo ni uko yacyumvise.”

Yakomeje avuga ko bishoboka ko uregwa asoma ibyanditse mu Kinyarwanda akabyumva, anongeraho ko afite umwunganira kandi wiyemereye ko azi indimi zombi (Igifaransa n’Ikinyarwanda) bityo ko nta mpungenge y’ururimi yari ikwiye kuzanwa kuri ubu bujurire.

Uyu mushinjacyaha wavugaga ko uregwa atigeze ahura n’inzitizi, yavuze ko ibiba byanditse mu nyandikomvugo yasabaga gusemurirwa aba ari ibyavugiwe mu maburanisha kandi abisemurirwa iyo bimaze kuvugwa.

Munyagishari yahise avuga ko ibyari bivuzwe n’Ubushinjacyaha bigamije kumubuza amahirwe yo kurenganurwa. Ati “Ubushinjacyaha busa nk’aho buntega imitego, bukambuza kuburana ubujurire bwajye.”

Uregwa yavuze ko n’ubwo yajuririye iki cyemezo ariko ko ibyo yagejeje ku rukiko rw’ikirenga atigeze agaruka kuri iki cyemezo ahubwo ko yagendeye ku tuntu ducye yagerageje kwandika ubwo cyasomwaga nk’uko iyi nkuru dukesha Radio 10 ikomeza ivuga.

Ahawe umwanya ngo agire icyo avuga, MeHakizimana John, wikuye mu rubanza rwo mu rukiko rukuru ubu akaba ari we uri kunganira uregwa mu rukiko rw’Ikirenga, yavuze ko akazi ke ari ako kunganira uregwa aho kuba umusemuzi w’uregwa nk’uko byari bivuzwe n’Ubushinjacyaha.

Umucamanza wabanje kwizeza ababuranyi ko inteko igiye kwiherera igahita itanga umwanzuro yagarutse abwira impande zombi ko icyaburanyweho none gikwiye gufatirwa umwanya uhagije icyemezo kikazatangwa kuwa 15 Mata.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *