Umuraperi Kanye West abinyujije mu ndirimbo ye nshya yavuze ko yigeze kugira ibitekerezo byo kuba yaryamana n’abavandimwe b’umugore we, Kim Kadarshian.
Aya ni amagambo agaragara mu ndirimbo y’uyu muhanzi yasohotse ku wa 11 Kanama 2018, ayita XTCY.
Muri iyi ndirimbo yiganjemo ubutumwa buganisha ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina, Kanye West avuga ko yagize ibitekerezo bisa nk’iby’abarwayi ubwo yifuzaga kuryamana na Kourteny, Khloe, Kendall na Kylie.
Kanye West yagize ati “Ujya ugira ibitekerezo bisa nk’ibirwaye? Njye njya mbigira, wigeze ugira muramukazi wawe waryamana nawe? Njye bane bose numvaga twabikorana”.
Muri iyi minsi Kanye West amaze iminsi avuga kenshi ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina by’umwihariko filimi z’urukozasoni akunda kureba ndetse ngo akaba ateganya kuzakora filimi ye bwite y’abakuze.
Kanye West w’imyaka 41 yashakanye n’Umunyamideri Kim Kadarshian ufite 37, ubukwe bwabo buba muri Gicurasi 2014. Abavandimwe b’uyu mugore Kanye West yifuje kuryamana nabo benshi muri bo ni abanyamideli ndetse bakaba n’ibyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Fred Masengesho Rugira/ Bwiza.com


