Rihanna arigamba kuba Chris Brown akimutekereza

Sangiza iyi nkuru

Umuririmbyi Rihanna  akomeje kwigambako yumva atewe ishema no kuba Chris Brown akimutekereza kuko ngo yumva akunzwe kurushaho.

Ibi Rihanna yabitangaje ubwo yashyiraga hanze ifoto igaragaza uburyo yabashije kugabanya ibiro yifashishije instagram.

Umwe mu nshuti za hafi z’uyu muhanzi yatangarije ikinyamakuru Hollywoodlife.com ko basanzwe bazi ko Rihanna asanzwe yishimira uburyo abona Chris Brown akimutekereza.

Yagize ati“ Rihanna yishimira ko Chris Brown akimutekereza”.

Rihanna avuga ko ibi abiterwa ahanini n’uko Chris Brown akunda kumuvugaho kenshi mu biganiro agirana n’inshuti ze umunsi ku munsi.

Indi nshuti ya hafi yagize iti” Akunda kumva kenshi inshuti ze zimubwira ko Chris Brown akimukunda. Rihana azi ko Chris yakongera akamukunda aramutse amuhaye amahirwe”

Indi nshuti ya hafi ivuga ko Chris Brown agifite umwanya ukomeye mu mutima wa Rihanna n’ubwo ngo nta cyizere cy’uko aba bombi bakongera gukundana.

Ati” Ibi ntibituma adakomeza gutekereza Chris cyangwa gukumbura ibihe byiza bagiranye. Aracyafite umwanya mu mutima we,ni we rukundo rwe rwa mbere,yamwigiyeho byinshi”.

Chris Brown na Rihanna batangiye gukundana mu mwaka wa 2008. Muri 2009, ubwo Chris Brown yakubitaga Rihanna, umubano wabo wahise uhagarara nubwo nyuma byagiye bikomeza kuvugwa ko bashatse gusubirana ariko bikanga.

Muri 2011 nibwo umuhanzi Chris Brown yatangiye gukundana na Karrueche Tran. Urukundo rwabo nubwo rumaze igihe hagiye habaho gutandukana kwa hato na hato batumvikana ku bintu bimwe na bimwe harimo no kuba  umuhanzi Chris Brown yarashatse gusubirana n’uwari umukunzi we Rihanna.

Chris Brown Rihanna Pregnancy Rumors

Fred Masengesho Rugira/Bwiza.com

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *