Jay Polly uri mu Buroko, yahaye umugore we isezerano rishya

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yaho umuraperi Jay Polly yari amaze iminsi mu buroko, kuva ejo tariki 16 kamena 2018 hakwirawkijwe amakuru ku mbuga nkoranyambaga avuga ko uyu muraperi yaba yafunguwe ahanini bitewe n’amafoto yagaragaraga ku rukuta rwe rwa instagram.
Mu kiganiro kihariye Umuvugizi akaba n’umugenzuzi w’inkiko , Harrison Mutabazi, yagiranye n’Igihe  dukesha iyi nkuru yavuze ko Jay Polly agifunzwe ategereje gusomerwa imyanzuro y’urubanza tariki 24 Kanama 2018.
Yagize ati”Jay Polly aracyafunzwe, ubwo aheruka kuza mu rukiko nabwo yari agifunzwe. No mu gusoma umwanzuro ku iburanisha riheruka nabwo azaza agifunzwe, ibyo nabonye bavuga ngo yafunguwe sinzi aho babikuye.”
Si uyu muvugizi w’inkiko uhamya aya makuru gusa ahubwo n’inshuti zahafi za Jay Polly zihamyako agifunzwe koko cyane ko bari kugerageza ku musura kenshi gashoboka.
Yagize ati”Oya ntabwo bamurekuye, umusaza aracyafunzwe, turamusura kenshi gashoboka”
Nyuma yaho Jay Polly afungiwe inshuti ye yahafi ariyo iri gukoresha imbuga nkoranya mbaga ze mu rwego rwo kuba hafi abakunzi be.
Icyakoza uyu muhanzi waburanye yemera icyaha ndetse agisabira n’imbabazi ahamyako yamaze kugurira umugore we amenyo yamwambuye ku bw’ubusinzi ndetse yanavuje umugore we umugongo kuko yari yawunegekaje ubwo bashyamiranaga mu ijoro ryo kuwa 4 kamena 2018.
jay
 Imwe mu mafoto yashyizwe kurubuga rwa Jay Polly
polly2
amakuru akomeje gucaracara ko JayPolly yarekuwe
Tariki 13 Kanama 2018, umuraperi Jay Polly yagejejwe mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, aho ubushinjacyaha bumusabira igifungo cy’imyaka 2 kubera gukubita umugore we, Sharifa, akamukura amenyo abiri Umugore we aramusabira imbabazi.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *