Umunyamakuru Anita Pendo yamaganye imyitwarire y’abatwara imodoka n’amapikipiki abashinja kubangamira no guhutaza abanyamaguru mu muhanda.
Mu kiganiro amenyerewemo kuri Radiyo, Magic Fm cyitwa’ Magic Morning’ kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Kanama 2018, Anita Pendo avuga ko abashoferi n’abamotari batajya boroherereza abanyamaguru kwambukiranya umuhanda kuko ngo ahubwo bongeza umuvuduko iyo babonye umunyamaguru abari imbere agira ngo yambuke ahabugenewe ( Zebra crossing)
Yagize ati” Ndasomera abashoferi n’abamotari babona umunyamaguru agiye kwambuka bagahita bongeza umuriro bagira ngo yirukanke. Nshaka hariya nagenda nkambakamba, s’il Vous Plait, umuntu agera muri zebra crossing mugatangira kwagiserera mumukanga nk’aho mugiye kumugonga, no way”.
Uyu munyamakuru kandi yarushijeho gutunga agatoki abamotari ko ari bo bakabya cyane mu kurangwa n’iyi myitwarire ishyira ubuzima bw’abanyamaguru mu kaga by’umwihariko mu mujyi wa Kigali.
Ati “Iyi ngeso abashoferi benshi bo muri uyu mujyi barayifite, abamotari bo rero uwazazivunagura [moto]” Gusa akisegura ati “Nazagenda kuki ra?
Gusa mugenzi we Mulindwa Augustin yavuze ko kuri iyi ngingo hakwiye gukomwa urusyo n’ingasire kuko ngo n’abanyamaguru si shyashya.
Ati” Hari n’abanyamaguru usanga bagendera inka iyo bageze muri Zebra Crossing, bakagenda buhoro rwose”.
Polisi y’igihugu ishami ryo mu muhanda yatangaje ko 40% by’abahitanwa n’impanuka zo mu muhanda ari abanyamaguru kandi ko inyinshi abazigiramo uruhare ari abamotari.
Fred Masengesho Rugira/Bwiza.com


