Uwahoze ari umukunzi wa Nick Minaj yatangaje iyicarubozo yamukoreye

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze ari umukunzi wa Nick Minaj Safaree Lloyd Samuels, yatangaje ko yamuhohoteraga kenshi gashoboka ubwo bakundanaga kugeza kugeza nubwo ashaka kumwivunaga imana igakinga akaboko.

Tariki 14 kamena 2018 ubwo yaganiraga na tmz dukesha iyi nkuru Safaree yatangaje ko ubuzima bwe bw’urukundo na Nick bwashariraga kuko uyu muhanzikazi ukomeye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika  yamukoreraga iyicarubozo rikomeye gusa rimwe na rimwe Safaree akamukingira ikibaba mu rwego rwo kumurinda kuba yafungwa cyangwa ibikorwa bye bya muzika bikahangirikira.

Babinyujije kurubuga rwa twitter aba bombi bagaragaye baterana amagambo kugeza naho uyu Safaree abwiriye Nick Minaj ko iyo atamukingira ikibaba aba yarafunzwe na polisi kandi byari kumukomerana kubwo kubangamira uburenganzira bwe.

Safaree Lloyd Samuels wamamaye nka Safaree yatangaje ko Nick Minaj bakundanye mu mwaka wa 2014 na mbere yaho ubwe yigeze kugerageza ku mwica akoresheje icyuma gusa imana ikinga akaboko, maze abaganaga bamwitaho aza kumererwa neza.

Yagize ati”Uribuka ijoro wigeze kunkata ukoresheje icyuma ukagirango napfuye? ” akomeza asobanura uburyo yitaweho n’abaganga ndetse na polisi ndetse akaza kugerekaho  no kubeshya abakoraga iperereza akababwira ko ariwe wari ugerageje kwiyica  kugira ngo badafunga Nick Minaj bitewe n’uburyo yamukundaga.

Yagize ati” Imodoka itwara abarwayi(ambulance)yatwaye kwa muganga maze gukira mbabeshya ko nari nagerageje kwiyica bikanga”

Safaree yatangiye umuziki ahagana mu mwaka 2000 atangirira mu itsinda rya Hoodstars nyuma gato aza kurivamo atangira gukora ku giti cye ari nabwo yatangiye kwiyegereza Nick Minaj maze ashyira hanze indirimbo zagiye zikundwa nka Paradise,can’t lie,Love the Most ndetse na stunt duddy.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *