Ariana Grande yagize icyo avuga ku bivugwa ko yaba atwite

Sangiza iyi nkuru

Umuririmbyi Ariana Grande Butera yatangaje ko amakuru amaze iminsi acicikana ko yaba  atwite Atari ukuri.

Nk’uko ikinyamakuru Toofab.com kibitangaza, ngo Ariana Grande asanga kuba abantu bagenda bahwihwisa ko yaba atwite bigaragara ko babimwifuriza ariko bitavuze ko ari ukuri.

Yagize ati” Hari  toni nyinshi z’amagambo ku ngingo yo kuba ntwite. Biragaragara ko abantu bashaka ko ntwita. Barabishaka, barabishaka cyane. Ndumva no mu bindi byumweru ibi bizaba bikivugwa. Bafana banjye rero, ntabwo ntwite”

Kuri ubu,Ariana Grande akundana n’umusore witwa  Pete Davidson basigaye bakundana kuva muri Gicurasi uyu mwaka nk’uko urubuga Hollywoodlife rubitangaza .

Ibi ni nyuma yaho  uyu mukobwa w’imyaka 25 abinyujije ku rukuta rwa instagram yatangaje ko yatandukanye na Mac Miller mu mwaka mu mwaka wa 2016.

Icyamamare Ariana Grande amazina ye yose ni Ariana Grande Butera, akaba ari umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo akaba n’umukinnyi wa filime muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu mazina ya Ariana Grande harimo iry’Ikinyarwanda ‘Butera’ benshi bajya bakeka ko yaba afite aho ahuriye n’u Rwanda ariko nta hantu bigaragara ko uyu mukobwa afite aho ahuriye n’u Rwanda gusa izina rye ‘Butera’ rizwi ku Banyarwanda.

dims

ariana grande cut out dress 1406892882 view 1

Fred Masengesho Rugira/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *