Umuyobozi w’ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije ( DGPR), Dr. Frank Habineza arasaba Perezida Paul Kagame kutazashyira umukono ku itegeko rishya rigenga ubutaka riherutse gusuzumwa n’imitwe y’abadepite n’abasenateri kuko ngo ribangamiye Abanyarwanda.
Mu kiganiro na African Radio cyagarukaga ku matora y’abadepite ateganyijwe muri Nzeri uyu mwaka kuwa Kane w’iki cyumweru tariki ya 16 Kanama 2018, Frank Habineza yavuze ko ubutaka ari gakondo y’Abanyarwanda bityo ngo ntibakwiye kubutangira umusoro uwo ari wo wose.
Yagize ati“ Inteko iherutse guseswa yasize yameje umushinga w’itegeko rijyanye no gusorera ubutaka, ndasaba Perezida Kagame ko atashyira umukono kuri uriya mushinga w’itegeko kuko ribangamiye Abanyarwanda”

Uyu muyobozi kandi yavuze muri gahunda bafite muri iki gihe biyamamariza guhagararira abaturage mu nteko bazakora ubuvugizi kuri iki kibazo kugira ngo kiveho burundu.
Ati” Nituramuka dutoye ngo duhagararire abaturage tuzakora ubuvugizi kuri iki kibazo cy’umusoro utangwa ku butaka. Ibi bibangamiye Abanyarwanda kubona basorera umutungo biherewe n’abasekuruza babo”
Ishyaka rya Green party rifite abakandida 32 biyamamariza kuba abadepite. Muri aba bakandida 14 ni abagore naho 18 ni abagabo.
Imiterere y’imisoro ku butaka mu Rwanda
Umusoro ku butaka mu Rwanda, uteganywa n’itegeko ngenga nomero 08/2005 ryo kuwa 14/7/2005 rigena imikoreshereze n’imicungire y’ubutaka mu Rwanda.
Iri tegeko rivuga ko Leta ariyo ifite ububasha bw’ikirenga bwo gucunga ubutaka bwose bw’Igihugu, ikaba ibikora ku nyungu ya bose kandi igamije amajyambere nyayo mu by’ubukungu no mu by’imibereho myiza hakurikijwe uburyo buteganywa n’amategeko.
Amahoro ku bukode bw’ubutaka ni amafaranga ashyirwaho n’iteka rya Perezida akagenwa n’Inama njyanama y’Akarere yishyurwa buri mwaka ku butaka bwagenewe guturwaho, ubutaka bukorerwaho ibikorwa bya kariyeri; ubutaka bwagenewe gukorerwaho iby’inganda n’ubukorerwaho ubuhinzi n’ubworozi n’amashyamba burengeje Hegitari 2.
Buri myaka ine, urwego rw’ibanze rushinzwe ubutaka rutangaza inyandiko, igaragaza amahoro yishyurwa ku cyemezo cy’ubukode bw’ubutaka yakwa buri mwaka kuri buri mudugudu ugize urwo rwego.
Amahoro yishyurwa ku bukode bw’ubutaka yakwa buri mwaka yemezwa n’Inama Njyanama hashingiwe ku bipimo bikurikira:
- Ahafatwa nk’umujyi hishyurirwa amahoro angana n’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri 30 (Frw) kugeza kuri 80 (Frw) kuri metero kare (m2).
- Ahafatwa nka santeri z’ubucuruzi hishyurirwa amahoro angana n’amafaranga kuva ku 10 (Frw) kugeza kuri mirongo itatu 30 (Frw) kuri metero kare (m2).
- Ahafatwa nk’icyaro hakaswe ibibanza hagashyirwa ibikorwa remezo by’ibanze hishyurirwa amahoro angana n’amafaranga kuva kuri atanu (5 Frw) kugera ku icumi y’amanyarwanda (5-10 Frw) kuri metero kare (m2).
Fred Masengesho Rugira/Bwiza.com


