Perezida Kagame yongeye kugaruka ku kibazo cy’u Burundi mu ijambo yavuze asoza umwiherero w’abayobozi kuri uyu wa Mbere tariki 14 Werurwe, aho yanenze abayobozi b’u Burundi bakomeza gushinja u Rwanda kuba inyuma y’umutekano mucye uri mu Burundi bakaba barahinduye ikibazo cyabo icy’u Rwanda.
Mu ijambo rye, perezida Kagame yatangiye abaza ati: “ Reba ku baturanyi bacu, reba iki kibazo cy’u Burundi, sesengura byibuze muri ubu buryo. Ni gute iki kibazo cy’u Burundi cyarangiye kibaye ikibazo cy’u Rwanda? Bisobanuye ko aba bayobozi b’u Burundi bakomeza kubwira abaturage ko buri wese ugiye hariya gufasha kwiga ikibazo ko mu Burundi nta kibazo gihari ikibazo ari u Rwanda, ko ari twe Abanyarwanda turi inyuma y’ikibazo, kandi uzatungurwa nuko abantu bamwe bazabyizera cyangwa bakigira nk’ababyizeye kubera impamvu zitandukanye .”
Perezida Kagame yakomeje avuga ko bamwe muri aba bantu bazabereka ko basa n’ababyemera ariko mu by’ukuri babikoreshwa n’izindi nyungu baba bishakira. Yongeyeho ko rimwe na rimwe bitewe n’ibyo abantu baba bishakira mu Burundi usanga bemera ibyo babwiwe n’abayobozi b’u Burundi.
Perezida Kagame yavuze ko ku rundi ruhande hari bamwe batabizi, hari n’abandi baba bashaka kubabaza u Rwanda nta mpamvu. Yongeyeho ko umuntu uzi uko ibintu byatangiye azi ko ntaho bihuriye n’u Rwanda na gato.
Yavuze ko niba u Rwanda rwarashyizwe muri uyu mukino rwashyizwemo hagati muri wo ariko umuntu atavuga ko ari rwo rwateje iki kibazo cyo mu Burundi.
Yakomoje ku kuntu Abarundi batangiye bashinja ibihugu bitatu kuba inyuma y’ibibera I Burundi, aho yavuze ko batangiye gushinja u Burayi, ndetse n’ibihugu bimwe by’u Burayi, bashinja Amerika, none ubu bashinja u Rwanda n’ikindi gihugu cyo mu Burayi. Yagize ati:“ Abandi sinzi niba mbyita ko babariwe cyangwa barasanze nta ruhare bafite muri ayo mabi yose ”.
Yakomeje avuga ko bishoboka ko bimwe mu bihugu byashinjwaga bishobora kuba byarahawe gasopo maze nabyo bikaba bishobora kuba byaravuze ko kugirango byikureho ibyo byashinjwaga byaba byarasabye gufasha kugereka ibyo birego ku bandi.
Yagarutse ku kibazo cy’abantu bitwaje ibirwanisho, maze avuga ko Abarundi bavuze ko ngo bavuze kuva kera ko ari u Rwanda rubatera ibibazo kandi n’abandi bakaba babivuga kandi ari inshuti z’u Rwanda (USA).
Perezida Kagame yibukije ko abantu bashobora gukomeza gukina n’undi kugeza ubwo ari we uba inzirakarengane. Yavuze ariko ko u Rwanda niyo rwakwibasirwa rutazemera kuba inzirakarengane.
Yakomeje avuga ko u Rwanda rushobora gushinjwa gushyigikira itsinda rimwe cyangwa irindi mu Burundi, cyangwa ibindi ariko ngo ni uburenganzira bwabo.
Yanavuze kandi ku birego bikomeje gushinjwa u Rwanda by’uko rwinjiza abana b’impunzi z’Abarundi mu gisirikare, avuga ko u Rwanda rutigeze na rimwe ruhamwa cyangwa ruvugwaho kwinjiza abana mu gisirikare haba mu Burundi cyangwa ahandi hantu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



