Diamond Platnumz yamaganye abamushinja ubutinganyi

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Diamond Platnumz ku nshuro ya mbere yamaganiye kure abamushinja ubutinganyi bitewe no kuba sigaye yambara imikufi ku kuguru.

Diamond ubwo yaganiraga na televiziyo ya Wasafi yavuze ko kwambara umukufi ku kuguru bigira igisobanuro bitewe n’igihugu icyo ari cyo bityo ko muri Tanzaniya ntaho bivuga ko uwambaye muri ubu buryo aba ari umutinganyi.

Yagize ati” Buri gihugu kigira umuco wacyo n’uburyo cyumva ibintu. Hari aho bivuga ko umuntu atorotse gereza. Abantu biha gusobanura ibintu uko babyumva nibo bakora amakosa. Sinshobora kubuza abantu gusobanura ibintu uko babyumva”

Diamond yongeyeho ko adateze kureka  kwambara uko abyuma kuko ngo ari uburenganzira bwe.

Ati” Umunutu umbwiriza ibyo nambara aba ata igihe cye, kumbwira ngo reka kwambara ibi,ambara biriya, njye since imanza z’ubuzima ngendeye ku myambarire. Buri wese agira sitire (style) ye. Kera se ntibakenyereraga amapantaro mu nda,ubu bayambarira munsi y’ikibuno,bizi umuryango wanjye abandi ntibabizi”

Uyu mubyeyi w’abana batatu atangaje ibi nyuma yaho Diamond agaragariye mu gitaramo muri  Amerika  yambaye umukufi ku kuguru benshi  bakavuga ko yaba asigaye ari umutinganyi.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *