Umuraperi Drake yibasiye mugenzi we Kanaye West mu gitaramo yakoreye mu mujyi wa Chicago ku wa Gatandatu tariki ya 18 Kanama 2018, avuga ko atagikunzwe.
Drake yitwaje ukutumvikana kuri hagati ye n’umuraperi Pusha T yavuze ko Kanye West yazimye aho benshi babihuje n’uko aherutse kumukorera alubumu ye nshya yise’ Daytona’.
Mu ndirimbo ye ‘Know Yourself’ yagize ati “Kanye abishyira hanze, Kanye arazima”.
Ikinyamakuru Metro dukesha iyi nkuru kivuga ko Drake ibi yaba abiterwa n’uko Kanye West ari inshuti ya hafi ya Pusha T bamaze iminsi bahanganye babinyujije mu ndirimbo.
Ikindi kandi ngo Drake yaba yuririyeho ni amakuru yshyizwe hanze ko iyi nshuti ya Kanye West yaba yarabyaranye umwana w’umuhungu n’umugore umenyerewe mu gukina filimi z’urukozasoni witwa Sophie Bruseaux.
Kugeza ubu, Kanye West ntacyo aratangaza ku byo Drake amuvugaho gusa bizwi ko kenshi Kanye West bigorana kumubona mu bintu byo guterana amagambo n’abandi bahanzi nk’uko yigeze kubyivugira kuri twitter avuga ko asanga ari ibintu bishaje.
Fred Masengesho Rugira/Bwiza.com


