Reba Video: Umupasiteri wizezaga abakiristo ibitangaza yarumwe n’inzoka ku mutsi w’igikanu

Sangiza iyi nkuru

Pasiteri uyobora urusengeri rwitwa Middlesboro wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yariwe n’inzoka ubwo yigishaga abakirisitu uburyo afite ukwizera kudasanzwe, ko ashobora gufata  inzoka ntigire icyo imutwara.

Ikinyamakuru MetroNews gitangaza ko uyu mupasiteri amaze kurumwa n’iyi nzoka yanze kujyanwa kwa muganga avuga ko atari bwemere kujya kwivuza.

Yagize ati,” si ndibujye kwa muganga kugeza igihe Imana iciriye urubanza ikanzura niba ndi bupfe cyangwa niba ndabaho”.

Urusengero rw’uyu mupasiteri ngo rugendera ku magambo yo muri bibiliya yanditse mu nkuru nziza ya Mariko, agira ati “Bazafata inzoka kandi n’ubumara bwayo ntacyo buzabatwara”.

Mu ishati iriho amaraso menshi cyane nyuma yo kurumwa n’iyi nzoka, yajyanywe kwa muganga ku gahato bajyenda bamuteruye, kuko we yavugaga ko atari bujyeyo.

Abaganga batangaje ko uyu mupasiteri yarumwe bikomeye n’iyi nzoka kuko yangije bikomeye umutsi uyobora amaraso, bavuze ko mu minota micye cyane yari guhita ahasiga ubuzima.

Ibi kandi si bwo bwa mbere bibaye, kuko na se ubyara uyu mupasiteri ngo yapfuye yishwe n’inzoka mu buryo nk’ubu mu mwaka wa 2014, na none kandi undi mu pasiteri witwa David Brock ngo yapfuye muri 2015 yishwe n’inzoka.

YouTube player

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *