Chris Brown yashavujwe cyane na Rihanna akeka ko yaba ari mu rukundo n’undi mugabo

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Chris Brown yagaragaje ko atishimiye uburyo uwo bahoze bakundana ari we Rihanna yifotoje yishimanye n’umugabo witwa Donald Glover yambaye agakabutura gusa.

Imwe mu nshuti za hafi za Chris Brown itatangajwe amazina ivuga ko Chis Brown yababajwe n’umubano usigaye uri hagati ya Rihanna na Donald Glover akekako baba basigaye bakundana mu buryo bw’ibanga.

Iyi nshuti yabwiye ikinyamakuru Hollywoodlife ati “Chris yuzuye ishyari ryinshi muri iki gihe. Ntajya yihanganira kubona  Rihanna yegeranye n’undi mugabo”. Uyu yongeyeho ati “Biragoye kuko uretse kuba Glover ari umusore ugaragara neza kandi ufite impano”.

Iyi nshuti ya Breezy nk’uko bakunda kumwita, ivuga Chris  asanzwe ari umufana wa Glover gusa ngo ubu ibintu byatangiye gufata indi sura muri iyi minsi.

Ati“Ubusanzwe Chris ni umwe mu bashyigikira Donald Glover mbere yo kumenya ko uyu musore yaba asigaye akorana bya hafi na Rihanna. Ubu afite ishyari ndetse aratekereza ibirenze kuba bibi”

Ku rundi ruahande, iyi nshuti yatangaje ko impungenge za Chris Brown nta shingiro zifite kuko uyu Donald Glover asanzwe afite umukunzi.

Gusa ngo n’ubusanzwe Chris  asanzwe adashyira amakenga umugabo wese wakwegera Rihanna kuko ngo azi neza ko uyu mukobwa ari mwiza ku buryo nta mugabo atakurura ngo amwigarurire.

Uyu musore Chris Brown akeka amababa ubusanzwe ni umunyamerika ukina filimi,umunayrwenya, umwanditsi,umuraperi akaba n’ukina imiziki.

Yavutse kuwa 25 Nzeri 1983 muri Leta ya California.

Chris Brown na Rihanna batangiye gukundana mu mwaka wa 2008. Muri 2009, ubwo Chris Brown yakubitaga Rihanna, umubano wabo wahise uhagarara nubwo nyuma byagiye bikomeza kuvugwa ko bashatse gusubirana ariko bikanga.

Bikomeje kugaragara ko Chris Brown atarava ku izima ku kuba yakundana na Chris Brown.

104109 rihanna chris brown 4

Fred Masengesho Rugira/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *