Abakiristu ba katederali ya Rubaga mu mujyi wa Kampala basabye umugore wa Depite Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bob Wine ari we Barbie Kyagulanyi Itungo ko yareka kumwita andi mazina ahubwo yazajya amwita perezida maze nawe akitwa ‘First Lady’.
Ibi byabaye ubwo hitegurwaga amasengesho yo gusabira Bob Wine maze bamwe mu bakiritsitu batangira gutanga ibyubahiro bibwira ko umuntu ugiye kwinjira mu kiliziya yaba ari umuvugizi w’inteko ishinga amategeko, Rebeca Kadaga nyuma basanga ni Barbie Kyagulanyi.
Mbere yo gutangira ijambo rye yagezaga ku bitabiriye amasengesho, ikivunge cy’abantu cyateye hejuru kigira kiti” First Lady, First Lady” izina ubusanzwe rihabwa abafasha b’abakuru b’ibihugu.

Bamwe mu bagize iki kivunge ubwo yavugaga izina Kyagulanyi, bateye hejuru bagira bati “ Jya umwita Perezida, si Bob Wine cyangwa se andi mazina”
Inkuru dukesha Ugblizz.com ivuga ko kuva Bob Wine yatabwa muri yombi mu cyumweru gishize, benshi mu baturage barushijeho kumenya Umugore we Barbie ndetse bakaba badasiba kumutaka amazina nk’intwari y’umufasha w’umukuru w’igihugu.

Tubibutse ko Bob Wine ari bugezwe imbere y’urukiko kuri uyu wa Kane tariki 23 Kanama ashinjwa gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko no guteza imvururu mu matora yabereye mu Karere ka Arua.
Fred Masengesho Rugira/Bwiza.com


