Bamwe mu bahanzi bemerwa n’abatari bakeya mu Rwanda, Dream Boys ndetse n’Umuraperi Riderman kuri iyi nshuro batuburiye Abanyarwanda bababwira ko babazaniye indirimbo nshya bise ‘ Romeo na Juliet’ nyamara ari indirimbo imaze iminsi y’umuhanzi Beka Flavour yise ‘ Sikinai’ bagiye baterura beat yayo ndetse na Melodie.
Kuwa 20 Kanama 2018 nibwo itsinda Dream Boys rifatanyije n’Umuraperi Riderman bashyize ahagaragara indirimbo bafatanyije bise Romeo na Juliet. Ibi bikaba byarasaga nk’amateka kuko ari nabwo bwa mbere iri tsinda ryari rikoranye indirimbo n’umuraperi Riderman ubusanzwe wakunze gukorana n’itsinda rya Urban Boys.
Iyi ndirimbo ikimara kujya hanze abakunzi b’aba bahanzi bombi batangiye kugaragaza uko bayakiriye babashima; bamwe bati:

Mu bushakashatsi twakoze ariko nyuma yo kumva iyi ndirimbo twitonze, twasanze iyi ndirimbo isa neza n’indirimbo y’umuhanzi Beka Flavour yise Sikinai imaze umwaka kuko yagiye ahagaragara kuwa 11 Kanama 2017.
Bamwe mu bakunzi b’aba bahanzi baganiriye na Bwiza.com bakimara kumva izi ndirimbo zombi ntibyabashimishije na gato.
Umwe muri bo, Umurungi Annet ati: “ Sha n’ukuri nakundaga Indatwa ariko urukundo nabakundaga rugabanyutseho nka 50% kubera iyi ndirimbo. Urwego bagezeho ibi ntibibakwiye .”
Uwitwa Gasana Theophile we ati: “ Mbega abahungu ngo baradutuburira..yeeee njye narinzi ko no gushishura byacitse bitakibaho. Mbabajwe na Riderman bajyanye mu gatebo kabo ”
Umuhoza Safina uvuga ko ari Indatwa ibihe byose, yakomeje agira ati: “ Ni hahandi Dream Boys sinayivaho yankoreye indirimbo nyinshi ziranyubaka ariko kuri iyi nshuro nabo bakabije .”

Twagerageje kubaza itsinda Dream Boys ngo twumve icyo rivuga kuri iki kibazo, ku murongo wa telephone umuhanzi Platini abajijwe niba yaba azi iyi ndirimbo ya Beka Flavour bashinjwa gushishura, mu magambo macye yagize ati: “ Ntayo nzi ”. Umunyamakuru akomeje kumubaza, yahakanye avuga ko iyo ndirimbo ntayo arumva.
Ese umuntu yavuga ko habayeho kurota cyangwa guhuza inspiration?
Umva izi ndirimbo zombi hano nawe wiyumvire




