Ubwo hizihizwaga umunsi mukuru w’igitambo ( Eid al-Adha) bamwe mu baturage bo muri Kenya bakoze agashya ko gukora ibishoboka byose ngo barye ku muceri (ipirawu).
Nk’uko bigaragara mu mafoto yashyizwe hanze n’ikinaymakuru sde news, abaturage buriraga ibipangu basiganwa bakagwa imbere yacyo, kugira ngo badasanga ipirawu ishize.
Abababonaga ngo bikangaga ko hari icyo bahungaga cyangwa se inyamanswa y’inkazi yabateye, cyangwa se kaba ari abajura, gusa ibi si ko byari bimeze, ahubwo barwanaga no kureba uko bagera aho abayisilamu bari, kugira ngo babahe ku ipilawu.
Kuri uyu munsi ngarukamwaka wa Eid al-Adha, abasilamu baba bibuka umunsi Aburahamu yari agiye gutanga umwana we Izaki ho igitambo, Imana ikamushumbusha intama, ni nayo mpamvu ahanini uba ugizwe no kurya ndetse no kunywa kandi abayisilamu babaga amatungo cyane cyane intama n’ihene bagasangira n’inshuti zabo n’ubwo baba badahuje ukwemra.
Mu gace ka Kizingo ho mu gihugu cya Kenya , ho byari ishiraniro nk’uko bigaragara kuri aya mafoto.
https://www.youtube.com/watch?v=dHvXTN-dJ6M

Sadu Filos Peter/ Bwiza.com


