Umuhanzi wo muri Uganda, Eddy Kenzo avuga ko azakomeza gukora imyigaragambyo abinyujije mu muziki kugeza igihe Leta izafata icyemezo cyo kurekura depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bob Wine.
Edrissa Musuuza uzwi nka Eddy Kenzo
avuga ko ibyo yiboneye mu rukiko ubwo yabonaga arira ku munsi w’ejo tariki ya 23 Kanama Atari ibintu byo kwihanganira.
Ati” Ni ibintu umuntu atarebera, ntibyemewe”
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Kenzo yavuze ko azakomeza gushyira hanze indirimbo zinenga Leta ya Museveni yataye muri yombi Bob Wine.
Uyu muhanzi avuga ko kuri we
Bob Wine ari umugabo wahinduye ubuzima bwe akaba ageze kure mu muziki.
Yagize ati” Uyu ni umugabo wahinduye ubuzima bwanjye”

Eddy Kenzo wamenyekanye cyane mu Rwanda mu ndirimbo yise ‘ Sitya Loss’ atangaje ibi nyuma yo gushyira hanze indirimbo yise ‘Mbakooye’ bivuga ngo ndabarambiwe.
Ni nyuma yaho kandi uyu muhanzi avuze ko igihembo cy’umuhanzi ukiri muto wageze kuri byinshi cya BET Awards agituye Bob Wine avuga ko yafashwe akanakorerwa iyicarubozo.


