Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwakatiye umuhanzi, Tuyisenge Joshua uzwi ku izina rya Jay Polly igifungo cy’amezi atanu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore we.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Kanama 2018, nibwo urukiko rwakatiye Jay Polly igihano cy’amezi atanu nyuma yo guhamwa n’icyaha ashinjwa cyo ‘gukibita no gukomeretsa ku buryo bukomeye umugore we’, avuga ko yabikoreshejwe n’ubusinzi anabisabira imbabazi.
Urukiko rwakatiye Jay Polly igifungo cy’ amezi atanu, mu gihe ngo yagombaga gukatirwa icy’umwaka ariko ngo kubera ko yemeye icyaha atagoranye, akemera kwiyunga n’uwo yakoreye icyaha, ngo nicyo cyagendeweho bamugabanyiriza igihano.


