Diamond yabonanye amaso ku maso na Rich Mavoko bashwanye

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yo gushwana umuhanzi Rich Mavoko agahagarika ibikorwa bye byo gukorera umuziki muri Wasafi records, kuri ubu we na Diamond bibonaniye amaso ku yandi.

Ku wa 13 Kanama 2018, nibwo  Diamond Platnumz n’abahagarariye inyungu ze, Babu Tale, Sallam na Mkubwa Fella, bitabye Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubugeni n’Ubuhanzi muri Tanzaniya (BASATA) kugira ngo hakemurwe ikibazo bafiyanye n’uyu muhanzi Rich Mavoko bahoze bakorana muri Wasafi.

Ku wa Kane tariki ya 23 Kanama 2018, nibwo Diamond aherekejwe na Sallam babonanye amaso ku yandi na Rich Mavoko, iyi ikaba ari inshuro ya mbere bari bahuye nyuma y’aho ahagarikiye gukomereza umuziki we muri Wasafi Records ya Diamond.

Nk’uko ikinyamakuru Ghafla kibitangaza, yaba Diamond na Mavoko, ngo nta numwe wigeze yemera kugira icyo atangaza ku cyari cyabahurije mu biro bya BASATA.

Ibi byamamare bikaba bibonanye amaso ku maso, nyuma yaho bashwaniye ndetse Mavoko akitabaza uru rwego [BASATA] kugira ngo rubafashe gukemura ibibazo.

Umuhanzi  Rich Mavoko abarega ko amasezerano yagiranye na Wasafi mu 2015 harimo atubahirizwa. Uyu muhanzi akaba yaratangiye gukorana n’iyi nzu itunganya umuziki avuye muri Kaka Empire records yo muri Kenya.

Diamond na Mavoko bakoranye indirimbo ‘Kokoro’ yakunzwe cyane, bikaba akarusho ku ndirimbo ‘
Zilipendwa’ 
inagaragaramo n’abandi bahanzi [Diamond, Mavoko,
Harmonize na  Rayvanny].

chibudee

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *