Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Nijeriya, Tiwa Savage yashize avuga akari ku mutima ku makuru yari amaze iminsi ahwihwiswa ko yaba asigaye akundana n’umuhanzi Wizkid.
Tiwa Savage yahakanye aya makuru yivuye inyuma avuga ko batigeze ndetse bitabayeho ko we na Wizkid bakundana.
Inkuru dukesha Information Nigeria ivuga ko abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ati” Nagiye numva inkuru nyinshi zivuga ngo Wizkid. Narabyirengagije, batangiye bavuga ko nkundana na Humblesmith nyuma bavuga undi muhanzi. Maze igihe muri uyu muziki, narabimenyereye ntabwo bikinkanga”
Amakuru y’urukundo hagati y’aba bahanzi yatangiye kuvugwa mu minsi ishize aba bombi bagiye bagaragara bari kumwe buri hamwe nk’uko byatangiye hagati ya Davido na Chioma.
Kugeza ubu, Ayodeji Ibrahim Balogun uzwi nka Wizkid ntacyo aratangaza ku bivugwa ko ari mu rukundo na Tiwa Savage.


