Kuba Oprah asangiye uburiri na Dogo, ngo ntibihagije kuba yamukoresha muri video ku buntu

Sangiza iyi nkuru

Irene Uwoya uzwi ku izina rya Oprah, wahoze ari umugore wa Nyakwigendera Ndikumana Hamadi Katauti, ubu akaba ari umugore w’umuhanzi Dogo Janja, avuga ko kuba ari umugore we atakwemera gukoreshwa mu mashusho y’indirimbo ze ku buntu.

Oprah usanzwe azwi cyane mu ruhando rwa cinema no kumurika imideli, avuga ko adashobora gukorana n’umugabo we ngo abe yamukoresha mu mashusho y’indirimbo ye ku buntu.

Avuga ko ikijyanye n’ubushabitsi bw’amafaranga buri wese aba agomba kugira umuvuno we acamo, ko ari nayo mpamvu umwe aba agomba kwishyura undi mu gihe hari icyo yamukoreye cyinjiza.

Nk’uko ikinyamakuru Tuko cyo muri Tanzania kibitangaza, ngo kuba nawe atamwitabaza ku buntu ngo abajyanama be [managers] babimwemerere, ni nayo mpamvu n’abe [Oprah] batabimukundira ku buntu n’ubwo basangiye uburiri.

Op1
Oprah na Dogo ubwo bashyingiranwaga bari mu munyenga w’urukundo

Oprah atangaje aya magambo mu gihe bivugwa ko umubano w’ibi byamamare byombi utifashe neza n’ubwo urugo rwabo rumaze umwaka umwe gusa.

Muri uku kwezi ubwo Dogo Janja yari muri Zanzibar aho yari yitabiriye ibitaramo, Oprah yabajijwe impamvu atajyanye na we, asubiza avuga ko atabibonera akanya.

Yagize ati “Buri muntu se ntagira akazi ke? Turamutse tubanye muri buriya buryo nakora akazi kanjye ryari? Iki si igihe cyo kwirirwa abantu bashoreranye, ni igihe cyo gukora”.

Umwuka mubi uvugwa muri uru rugo, ngo waba uva ku kudahuza, aho Dogo ashinjwa kuba ashurashura mu bandi bagore, ndetse ko ahanini bituruka ku kinyuranyo cy’imyaka bafite.

Ikinyamakuru Global Publishers gitangaza ko umutangabuhamya baganiriye yabahishuriye uburyo agatima ka Dogo karehareha gashaka abandi bagore barimo n’uwitwa Dayana bahoze bakundana, yagize ati “Uwoya na Dogo na Janja ntibameranye neza kandi impamvu ni Dayana, wabaganira cyane na Dogo Janja yananiwe kwihangana amushyira kuri Instagram.

Uyu Dayana ngo yavuze ko afite undi muntu bakundana, ariko agira inama Uwoya ko akwiye kwita ku mugabo we kuko akiri muto cyane.

Yongeyeho ko Uwoya atari akwiriye gushakana n’uyu musore ahubwo ko yari akwiye gushaka umugabo bangana mu myaka[ukuze], utazamuteza ibibazo nk’ibyo azabona kuri Dogo Janja aruta cyane.

Oprah yashakanye na Katauti ku wa 11 Nyakanga 2009, batandukana burundu  muri Gashyantare 2017, muri uyu mwaka ari nabwo uyu mugabo yaje kwitaba Imana. Ku wa Mbere tariki ya 30 Ukwakira 2017, Irene Uwoya nibwo yanditse  kuri Instagram ubutumwa bushimangira mu buryo bwa burundu ko yamaze kuba umugore wa Dogo Janja.

oph
Oprah na Katauti batadukanye bafitanye umwana umwe

G

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *